skol
fortebet

Neymar Jr yahishuye ibyo yabwiye Lionel Messi nyuma yo kumutsinda muri Copa America 2021

Yanditswe: Monday 12, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Brazil w’ikipe ya Brazil,Neymar Jr,yagaragaye ari kurira cyane nyuma yo gutsindwa na Argentina igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa Copa America 2021 ariko nyuma yaje kugaruka ajya gusuhuza mugenzi we Lionel Messi bafitanye umubano wihariye.
Neymar Jr wakinannye na Messi muri FC Barcelona bakanatwarana ibikombe byinshi,yavuze ko yatutse igitutsi gikomeye lionel Messi ubwo yari amaze gutsindwa uriya mukino.
Abinyujije kuri Instagram,yagize ati “Gutsindwa birambabaza kandi n’ibintu (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Brazil w’ikipe ya Brazil,Neymar Jr,yagaragaye ari kurira cyane nyuma yo gutsindwa na Argentina igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa Copa America 2021 ariko nyuma yaje kugaruka ajya gusuhuza mugenzi we Lionel Messi bafitanye umubano wihariye.

Neymar Jr wakinannye na Messi muri FC Barcelona bakanatwarana ibikombe byinshi,yavuze ko yatutse igitutsi gikomeye lionel Messi ubwo yari amaze gutsindwa uriya mukino.

Abinyujije kuri Instagram,yagize ati “Gutsindwa birambabaza kandi n’ibintu bingora kubana nabyo.Ejo hashize ubwo nari maze gutsindwa,nagiye guhobera umukinnyi w’ibihe byose mu bo nabonye mu mupira w’amaguru,inshuti yanjye akaba n’umuvandimwe Lionel Messi.

Nari ndakaye hanyuma ndamubwira nti “......Wantsinze”Nari ndakaye kubera gutsindwa,ariko uyu mugabo ntabwo asanzwe!Mufitiye icyubahiro kubera ibyo yakoze mu mupira w’amaguru n’ibyo yankoreye.

Nanga gutsindwa ariko ishimire igikombe cyawe.Umupira w’amaguru wari ugutegereje muri ibi bihe.Ishyuke muvandimwe.”

Umutoza wa Argentina witwa Lionel Scaloni yavuze ko Lionel Messi w’imyaka 34 yavuze ko yakinnye iri rushanwa ryose afite imvune.

Angel Di Maria niwe watsinze igitego cyahaye igikombe cya Copa America ikipe ya Argentina yagiherukaga 1993.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa