skol
fortebet

Neymar Jr yakoze igikorwa kigaragaza ko abanye nabi na Mbappe

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Neymar arashinjwa n’abafana kwanga gukorana imyitozo na Kylian Mbappe kugira ngo ajye gukorana na Lionel Messi basanzwe ari inshuti magara.
Aba bakinnyi batatu bakomeye, bagarutse muri Paris Saint-Germain mu myitozo yo kwitegura umwaka w’imikino.
PSG yahinduye umutoza n’umuyobozi wa siporo muri iyi mpeshyi, ariko ibibazo bimwe na bimwe byari mu bakinnyi bishobora kugumamo.
Ibyabaye mu myitozo isanzwe byatumye abafana bavuga cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Abakinnyi basabwe kwihuza babiri (...)

Abakinnyi basabwe kwihuza babiri babiri mu myitozo,bagafatana amaboko hanyuma bagakururana mbere yo kwiruka.

Mu mafoto yashyizwe hanze,Mbappe w’imyaka 23, yasaga nk’aho ahagaze iruhande rwa Neymar ubwo iyi myitozo yari itangiye, ariko ntibigeze bafatanya kuko uyu munya Brazil yamwirengagije yisangira Messi bafitanye ubucuti bukomeye.

Icyakora hari abavuga ko uyu Mufaransa yahagaze ategereje umutoza, mu gihe mugenzi we Neymar Jr yahise ajya gukorana na Messi.

Umwe mu bafana yanditse kuri Twitter ati: "Neymar yirengagije Mbappe asanga Messi. Reba neza!"

Abandi ariko, bemeza ko Mbappe yari ategereje umutoza, kandi ko imyitozo yakozwe nkuko byari byateganijwe.

Neymar na Mbappe bagiye kwinjira mu mwaka wabo wa gatandatu bari hamwe i Paris.

Ariko uYU musore w’imyaka 30,bigaragara ko afitanye isano rikomeye cyane n’uyu munyabigwi wa Barcelona, Messi.

Aba bombi bakinanye muri Espagne imyaka ine, mbere y’uko Neymar ahitamo kujye muri PSG.

Amaherezo bongeye guhura mu mezi 12 ashize, ubwo Messi yavaga muri Barca kubera ibibazo by’ubukungu.

Hamwe na Mbappe, aba batatu bakoze ubusatirizi butinyitse i Paris, ariko kugeza ubu ntibaratanga umusaruro bifuzwaho.

Batozwa na Mauricio Pochettino, bashoboye gutwara igikombe cya Ligue 1 gusa mu mwaka w’imikino ushize gusa basezererwa bibabaje na Real Madrid muri 1/16 cy’irangiza cya Champions League.

Hari amakuru amaze iminsi avuga ko kuva Mbappe yasinya amasezerano mashya I Paris atifuje gukorana na Neymar Jr ndetse ngo yifuzaga ko agurishwa.

Neymar Jr yanze gukorana imyitozo na Mbappe yisangira Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa