Neymar Jr asa nk’uwasubije abafana ba Paris Saint-Germain baheruka kumuvugiriza induru, ubwo yashyiraga hanze amafoto ari kumwe n’umuhungu we,akavuga ko ariwe umuha impamvu zituma akomeza gukina umupira.
Ku cyumweru,uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil hamwe na Lionel Messi bakinana muri PSG bavugirijwe induru n’abafana babo kubera ko batabashije kwitanga ngo bakuremo ikipe ya Real Madrid muri 1/16 cya UEFA Champions League.
Mu mukino ikipe ya PSG yatsinzemo Bordeaux ibitego 3-0,aba bagabo 2 bakoraga ku mupira abafana bakabavugiriza induru kubera ko nta ruhare rwabo berekanye mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Madrid.
Neymar watsinze igitego muri uwo mukino wa Bordeaux ariko ntashimirwe ahubwo akavugirizwa induru, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye n’umwana we w’umuhungu aho yemeje ko aribo aba ashyize imbere.
Uyu mukinnyi yifotoje ari kumwe n’umuhungu we Davi Lucca w’imyaka 10, n’indi bari kumwe n’undi mwana witwa Valentin.
Neymar Jr yanditse kuri ayo mafoto ati "Nishimiye kukubona umeze neza kandi wishimye.Ibi ni byo bintera imbaraga kandi bigatuma nkomeza imbere.”
Davi Lucca ni umuhungu wa Neymar yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Carolina Dantas, ubu uwo mugore akaba yarashakanye n’umunya Brazil Vinicius Martinez babyarana umuhungu wabo wa mbere Valentin muri Nzeri 2019.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN