skol
Kigali

Neymar Jr yatangiriye umwaka mushya atwara irushanwa ry’umukino usa n’urusimbi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 January 2022

Umunyabirori Neymar Jr yerekanye ko imbago zitatuma atajya kwishimisha ko asoje umwaka amahoro,nyuma yo kujya gukina imikino ya Poker bikarangira atsinze abarimo ibyamamare muri uwo mukino.

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain yavuye mu ikipe mbere y’ikiruhuko cya Noheri nyuma yo kuvunikira mu mukino wa Ligue 1 bahuye na Saint-Etienne byatumye ava mu kibuga bamuteruye.

Mu rwego rwo kwinjira mu mwaka mushya neza,Neymar Jr yakinnye poker,atsinda umukinnyi wabigize umwuga wo muri Brazil, Andre Akkari mu marushanwa uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yateguye.

Mu ijoro nibwo uyu mukinnyi yashyize ahagaragara amafoto yicaye ku ntebe afite imbago ze imbere ye,ubwo yari yagiye mu kirori cy’umuhanzi w’inshuti ye Suel afata mikoro kandi akoresha imigozi ye bwite.

Amakuru yaho avuga ko Neymar yateguye ibirori byo kwakira umwaka mushya mu nzu ye y’ahitwa Mangaratiba hafi ya Rio de Janeiro.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

MINISPORTS yashyizeho amabwiriza agenga abafana bemerewe kugaruka ku...

Mu ijoro ryakeye nibwo Inama y’Abaminisitiri yoroheje zimwe mu ngamba zo...
27 January 2022 0

Hakimi yiyemeje gushora intambara kuri Messi na Neymar Jr muri...

Myugariro wa PSG, Achraf Hakimi, yahishuye ko ashobora gutangira gutera...
27 January 2022 0

#AFCON2021:Misiri na Equatorial Guinea yabaye amakipe ya nyuma yageze 1/4...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Misiri yasezereye inzovu za Corte...
27 January 2022 0

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu wari uyoboye abandi muri Uganda...

Rutahizamu Musa Esanu yasinyiye ikipe Rayon Sports FC imyaka 2 avuye mu...
26 January 2022 0

Ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kugirira ibihe byiza ku mucanaga w’I Dubai...

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Manchester United, Cristiano...
26 January 2022 0

Umunyezamu wa Cape Verde yishimiwe cyane kubera ibyo yakoreye Sadio...

Umukinnyi wa Liverpool,Sadio Mane yajyanywe mu bitaro ubwo yakomerekaga...
26 January 2022 0