skol
fortebet

Neymar Jr yibasiye abanya Brazil biyemeje gufana Lionel Messi ku mukino wa nyuma wa Copa America

Yanditswe: Saturday 10, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Brazil Neymar Jr uhanzwe amaso na benshi ku mukino wa nyuma wa Copa America uteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu saa munani z’ijoro,yabwiye abanya Brazil biyemeje gufana Lionel Messi ku mukino wa nyuma ko bidakwiriye ndetse aranabatuka.

Sponsored Ad

Neymar Jr umaze gukora amateka mu ikipe y’igihugu ya Brazil yavuze ko afana Brazil mu mikino yose ndetse nta na rimwe yayitera umugongo gusa avuga ko utandukanye nawe akwiriye kujya Ikuzimu.

Umunyamakurukazi wa siporo muri Brazilian,Fabiola Andrade yavuze ko nubwo afana Brazil ariko yifuza ko Messi nawe atwara igikombe.

Ati “Mbere yo kuntera amabuye reka mbasobanurire.Nkunda Brazil n’umupira wayo.Mfite inshuti nyinshi z’abanya Argentina.Ntabwo nzibasira Argentina ku mukino wa nyuma wa Copa America kubera bo.Nzabaha amashyi kubera ko nkunda umupira na Leo Messi.Uyu mugabo akwiriye gutwara igikombe mu myenda ya Argentina.”

Benshi mu banya Brazil bakunda Messi ndetse barifuza ko yatwara igikombe mu mwambaro w’ikipe y’igihugu ariko Neymar Jr siko abibona.

Yagize ati “Ndi umunya Brazil ufite icyubahiro cyinshi n’urukundo.Inzozi zanjye zahoze ari ukuba mu ikipe y’igihugu igihe cyose nkumva abafana bari kuririmba.

Ntabwo nzigera nibasira Brazil igihe iri guhatana yaba mu mikino itandukanye,kumurika imideli cyangwa muri Oscars.Igihe hari Brazil ndi Brazil kandi nta tandukaniro.

Ni byiza,ndabyubaha,ariko abo dutandukanye bazajye mu kuzimu.”

Brazil na Argentina barahurira ku kibuga Maracana cyakira ibihumbi 78 bicaye .Brazil nitwara Copa America iri joro iraba ibaye iya 10 begukanye ndetse bayitwaye 2 kikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa