Ni amavamuhira? Mu minsi 14 gusa Komite Nshya ya FERWAFA hari abo imaze guhoza amarira
Yanditswe: Saturday 13, Sep 2025
Komite Nshya y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irangajwe imbere na Shema Fabrice, hari abo imaze guhoza amarira igira ibyo ihindura mu mpande zose mu minsi 14 gusa.
Tariki ya 30 z’ukwezi gushize ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabereyemo amatora ya Komite Nshya. Uramutse ubaze umunsi ku munsi ubwo hashize iminsi 14.
Iyi komite yatorewe kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere irangajwe imbere na Shema Fabrice aho ari kumwe na Me Gasarabwe Claudine nka Visi Perezida wa mbere Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari; Mugisha Richard nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekenike;
Komiseri ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré naho Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita. Ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi akaba Lt Col Mutsinzi Hubert, naho Komiseri ushinzwe Imisifurire ni Hakizimana Lou.
Mu minsi 14 gusa iyi komite imaze guhindura byinshi
Nyuma y’iminota micye iyi komite itowe yahise ikora inama yemeza ko uwari umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’ akurwaho hakajyaho Mugisha Richard mu buryo bw’agateganyo.
Iyi komite yahise itangira gutegura urugendo rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, rwerekeza muri Nigeria na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Mbere yo gukina na Nigeria, abakinnyi b’Amavubi babanje kwishyurwa ibirarane bari baberewemo by’angana na miliyoni 75 Frw nubwo byaje kurangira umusaruro wo mu kibuga utabonetse. Ku mukino na Zimbabwe ho ibintu byabaye mahwi umusaruro wo mu kibuga uraboneka ku gitego 1-0.
Shema Fabrice yahise aha buri mukinnyi agahimbazamushyi kangana na Miliyoni 1 Frw avuye mu mufuka we. Aka ntabwo kakuyeho ako basanzwe bagenerwa na FERWAFA n’ubundi.
Usibye ibi kandi buri mukinnyi w’Amavubi yemerewe gutahana umwambaro yari yambaye ku mukino na Zimbabwe aho ubundi basabwaga guhita bayisubiza.
Mu gihe Abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru bari bakiri mu byishimo by’Amavubi hahise hasohoka ibyemezo byavuye mu nama ya komite ya FERWAFA.
Icyemezo cya mbere ni ikijyanye n’abanyamahanga muri shampiyona ya 2025/2026 aho guhera muri uyu mwaka w’imikino, umubare w’abanyamahanga bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino utagomba kurenza 8 aho ari nabo bemerewe kujya mu kibuga.
Icyemezo cya kabiri ni ikijyanye n’ikiguzi cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga aho guhera ku isoko ritaha ryo mu kwezi kwa mbere buri munyamahanga azajya yandikwa ari uko ikipe ye imwishyuriye Miliyoni 2 Frw.
Ubusanzwe abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga bari 6 ariko abemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino ari 10 gusa abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba barahoraga bifuza ko bazamurwa.
Nyuma y’uko Shema Fabrice avuye muri Afurika y’Epfo akazi kahise gakomereza ku guhura n’abasifuzi ubundi baraganira mbere y’uko shampiyona itangira.
Yamenyesheje abasifuzi ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibyo bahabwa, agahimbazamusyi bahabwa kagiye kwikuba inshuro zirenga ebyiri kandi bagakomeza gufashwa mu myitozo yabo ya buri munsi ibafasha gukomeza kuzamura urwego.
Bivugwa ko abasifuzi bari basanzwe bahabwa ibihumbi 47 Frw kuri buri mukino basifuye ariko ko kuri ubu bagiye kujya bahabwa ibihumbi 100 Frw. Usibye ibi kandi umusifuzi uzajya ahabwa kujya gusifura i Rusizi cyangwa i Rubavu azajya agenda arareyo aho kugenda ku munsi w’umukino nk’uko bisanzwe.
Ni amavamuhira?
Ubusanzwe iyo umuntu akiri mushya mu bintu hari ukuntu akorana imbaraga nyinshi ubundi Abanyarwanda bakabyita amavamuhira ariko nanone bakavuga ngo amaboko atazaguha uyabona mu iramukanya.
Iyo urebye imigabo n’imigambi ya Komite Nshya FERWAFA yiyise “Dream Team” ubona ko hari icyizere ko bazageza byinshi ku mupira w’u Rwanda bakanahoza amarira benshi bari bagiye kuzahogora kubera wo. Hari n’abadatinya kuvuga ko iyi komite niramuka itagize icyo igeraho ubwo nta yindi yazakigeraho.
Komite Nshya ya FERWAFA irangajwe imbere na Shema Fabrice imaze guhindura byinshi mu minsi micye
Impinduka zatangiriye mu Amavubi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *