Ni imikino menyereye - Abderrahim Talib utoza APR FC avuga kuri Pyramids
Yanditswe: Monday 11, Aug 2025
Umunya-Maroc, Abderrahim Talib utoza APR FC na Kapiteni wayo, Niyomugabo Claude, batangaje ko nta mpamvu bafite yo gutinya Pyramids batomboye muri CAF Champions League kuko ari imikino bamenyereye.
Ibi babitangaje nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade y’Akarere ka Huye, ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025.
Niyomugabo Claude wakinnye na Pyramids ndetse ikanabasezerera mu majonjora ya CAF Champions League mu myaka ibiri ishize, yavuze ko ahubwo bishimira ko batomboye ikipe bazi neza.
Ati “Twabyakiriye neza kuko ni ikipe duhora duhura. Tugiye kuyitegura dukore akazi kacu. Abafana ntibagire ubwoba ahubwo bazaze ari benshi. APR FC yaguze abakinnyi beza, tuzasenyera umugozi umwe tugere ku ntego twifuza.”
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yagaragaje imikino ya gicuti iri gukinwa yose ari itegura umukino wa Pyramids uzaba utoroheye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ati “Gutsinda umukino wa Bugesera ni byiza kuko bituma abakinnyi bamera neza mu mutwe. Ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya mu cyumweru cyo guteguriramo imikino irimo n’uwa Pyramids.”
Uyu mutoza kandi akomeza avuga ko umukino wa Pyramids utamuteye ubwoba kuko gutoza amarushanwa nk’ayo yo ku rwego rwo hejuru biri mu byo afitemo ubumenyi buhagije.
Ati “Mfite ubunararibonye buhagije mu mikino ya CAF Champions League kuko ni imikino menyereye. Tuzajya mu kibuga dukine kuko APR FC si ikipe nto ahubwo ni ikipe nini, ifite ubuyobozi bunini n’abafana benshi. Tuzahangana kugeza ku munota wa nyuma.”
“Uriya mukino dufite muri Nzeri ni umukino usaba ko tuba twiteguye bidasanzwe. Tuzajyanamo imbaraga zacu zose, ubwenge n’amayeri y’umupira. Abafana baze badushyigikire, tuzabaha umutima wacu n’ibyo dufite byose kugira ngo tubashimishe.”
Uyu mutoza kandi yashimiye abayobozi bakuru ba APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen Mubarakh Muganga na Brig Gen Deo Rusanganwa, bakomeje kumuba hafi ndetse bakamushakira imikino ya gicuti izamuhuza na Power Dynamos yo muri Zambia na Azam FC yo muri Tanzania.
Umukino wa APR FC na Power Dynamos uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, tariki ya 17 Kanama 2025.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, ntatewe ubwoba na Pyramids yo mu Misiri
APR FC iri gukina imikino ya gicuti itegura amarushanwa arimo na CAF Champions League
Niyomugabo Claude yagaragaje ko APR FC yiteguye neza guhangana mu mukino wa Pyramids



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *