skol
fortebet

Nishimwe Blaise yafashije Amavubi kubona inota rya mbere mu gushaka itike ya #AFCON2023

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amabubi yananiwe kubona amanota 3 ya mbere mu ru rugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri 2023 kuko yanganyije igitego 1-1 na Mozambike mu mukino wa mbere wo mu itsinda L.
Amavubi yabanje kubona igitego yananiwe kukiryamaho birangira ahise yishyurwa ntiyabona amanota yari akeneye mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.
Mu mukino u Rwanda rwakinanye ishyaka ugereranyije niyo rwaherukaga gukina,rwagowe n’igice cya mbere ariko icya kabiri rubona (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amabubi yananiwe kubona amanota 3 ya mbere mu ru rugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri 2023 kuko yanganyije igitego 1-1 na Mozambike mu mukino wa mbere wo mu itsinda L.

Amavubi yabanje kubona igitego yananiwe kukiryamaho birangira ahise yishyurwa ntiyabona amanota yari akeneye mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.

Mu mukino u Rwanda rwakinanye ishyaka ugereranyije niyo rwaherukaga gukina,rwagowe n’igice cya mbere ariko icya kabiri rubona amahirwe menshi.

Mozambike yatangiye neza umukino ndetse ibona amahirwe akomeye ku munota wa 26 ubwo Geny Catano yabonaga amahirwe akomeye imbere y’izamu wenyine ateye umupira Kwizera awukuramo ujya muri koloneri itagize icyo itanga.

Bidatinze ku munota wa 27,Amavubi yazamukanye umupira hanyuma Imanishimwe Emmanuel awukata mu rubuga rw’amahina usanga Kagere Meddie aho yari ahagaze agerageza kuwutera uca ku ruhande gatoya.

Ku munota wa 42,Mozambike yari ifunguye amazamu ku mupira watewe mu rubuga rw’amahina,hanyuma rutahizamu wayo ashyiraho umutwe Kwizera awushyira muri Koloneri.

Ku munota wa 43,u Rwanda rwabonye amahirwe mu rubuga rw’amahina ubwo Imanishimwe Emmanuel yakataga umupira mu rubuga rw’amahina usanga Manzi Thierry aho ahagaze ahita awutera n’umutwe ujya hanze.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri,Mozambike yabonye amahirwe akomeye ubwo ku munota wa 54 Geny Catamo yateraga umupira mwiza Kwizera Olivier atabara Amavubi.

Nyuma y’igihe amakipe yombi ahiga ibitego,ku munota wa 65 amahirwe yasekeye Amavubi ku mupira wakaswe neza na Rafael Yorke ugarurwa nabi n’Umunya Mozambike usanga Nishimwe Blaise aho yari ahagaze aroba umunyezamu wa Mozambike wari wasohotse,igitego cy’u Rwanda kiba kirabonetse.

Ibyishimo by’Amavubi ntibyatinze kuko ubwugarizi bwayo bwahagaze nabi ku munota wa 68,uwitwa Stanley Ratifo yishyurira igitego Mozambike ku burangare bwa Manzi Thierry wananiwe kumurinda neza.

Ku munota wa 82 nabwo Kwizera Olivier yarokoye u Rwanda nyuma yo gukuramo umupira yari atewe na rutahizamu wa Mozambike.

Umutoza Carlos Alos w’u Rwanda wigaragaje kuri uyu mukino mu minota 20 yinjije mu kibuga abakinnyi barimo Ndayishimiye Antoine Dominique,Manishimwe Djabel,Ruboneka Jean Bosco na Muhire Kevin bahindura cyane umukino.

Habuze gato ngo u Rwanda rutahane amanota 3 kuko ku munota wa 85,Ndayishimiye Antoine Dominique yateye umupira n’umutwe, yari ahawe na Mangwende ari wenyine mu rubuga rw’amahina,Umunyezamu wa Mozambike awushyira muri Koloneri.

Iminota 90 yarangiye hongezwaho 3 itagize icyo ibyara amakipe yombi agabana amanota ku gitego 1-1.

Carlos Alos nawe yiyongera ku bandi batoza 7 b’Amavubi batabashije gutsinda umukino wabo wa mbere batoje u Rwanda kuva muri 2010.

Tariki 07 Gicurasi 2022,Amavubi azasura Senegal I Dakar ku mukino wa 2 wo muri iri tsinda cyane ko kuwa Gatandatu iyi kipe izaba yakiriye Benin nanone ziri kumwe mu itsinda.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa