skol
fortebet

Niyonzima Olivier ari gusaba imbabazi kubera gutoroka umwiherero wa APR FC

Yanditswe: Saturday 12, Jun 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC,Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yakoze amakosa atoroka umwiherero w’ikipe ya APR FC ndetse yatangiye inzira yo gusaba imbabazi ikipe.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI abitangaza,uyu mugabo yavuye mu mwiherero w’iyi kipe ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu, agenda nta ruhushya asabye agaruka saa munani z’ijoro aho byavugwaga ko yaje yasinze, ubuyobozi buramufata buhita bumukura mu mwiherero.

Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko uyu musore ari byo yasohotse nta ruhushya ariko ubu arimo gusaba imbabazi kandi nabo bakaba babona nta gikuba cyacitse.

Ati"Seif [Niyonzima Olivier], yasitaye rwose arakosa, kuri ubu arimo arabisabira imbabazi nubwo ataratubwira icyabimuteye ariko bibaho umwana mu muryango ko yakosa, uretse ko tutabishyigikira ariko bibaho twebwe turabifata nk’ikosa umuhungu yakora mu rugo."

Ibyo kuba yafashwe yasinze yagize ati"Bashobora kuba babonye icyo cyuho bakameneramo, bakamwongerera ariko twe tubifata gisiporutifu, umwana ashobora gucikwa(...) iyo bibaye bwa mbere ufata umwanya wo guhana atari ugukubita ikinyafu ukamubwira amakosa ye, uti ikindi gihe niba wari ufite akabazo ubibwira ubuyobozi bukagufasha utarinze kurengera ngo ukore ibidakorwa."

Kugeza ubu uyu mukinnyi yahise akurwa mu mwiherero ndetse ngo ari no mu kato ahantu ha wenyine kuko atari kujya mu bandi kandi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, ngo ikibazo cye kirimo kwigwaho n’ubuyobozi, bivuze ko atazakina umukino wa shampiyona APR FC izakina na Police FC ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

Ibitekerezo

  • Woow abadakunda APR na Sefu nibo bari kubigira intambara ariko bibaho gukora ikosa!!Stay strong Seifu kuwa gatatu turagukeneye cyane!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa