skol
fortebet

Novak Djokovic yatangaje amakuru yababaje abakunzi be

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore Novak Djokovic umunya Serbia ukina umukino wa Tennis yaraye atangaje inkuru yababaje abakunzi be aho yavuze ko atazongera kugaragara mu marushanwa ya Tennis asigaye muri uyu mwaka.
Uyu musore w’imyaka 30 umaze gutwara amarushanwa akomeye akinwa muri Tennis 12 (grand slams) yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kuvuga ukuboko ndetse agahita asezera mu mukino wa kimwe cya kane wabaye taliki ya 12 Nyakanga uyu mwaka wamuhuzaga na Thomas Berdych muri Wimbledon iherutse kurangira itwawe na (...)

Sponsored Ad

Umusore Novak Djokovic umunya Serbia ukina umukino wa Tennis yaraye atangaje inkuru yababaje abakunzi be aho yavuze ko atazongera kugaragara mu marushanwa ya Tennis asigaye muri uyu mwaka.

Uyu musore w’imyaka 30 umaze gutwara amarushanwa akomeye akinwa muri Tennis 12 (grand slams) yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kuvuga ukuboko ndetse agahita asezera mu mukino wa kimwe cya kane wabaye taliki ya 12 Nyakanga uyu mwaka wamuhuzaga na Thomas Berdych muri Wimbledon iherutse kurangira itwawe na Roger Federer.

Uyu musore watangaje ko amaranye imvune yo mu inkokora amezi 18 yavuze ko kubera yo atazigera yongera gukina irushanwa iryo ari ryo ryose muri uyu mwaka aho agiye kwivuza neza ndetse anafate ikiruhuko kugira ngo azaze aryana mu mwaka utaha.

Nole nkuko bagenzi be bamwita abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati “Nk’umukinnyi wabigize umwuga iki ni icyemezo kigoye gufata gusa ngomba kureba ku ruhande rufite inyungu nyinshi.Nagerageje kuganira n’abaganga bakomeye ndetse n’inzobere zitandukanye bambwira ko iyi mvune insaba kuruhuka.Ikiruhuko kirekire muri sport ntiwagihagarika gusa ngiye gukora ibishoboka byose kugira ngo nkire.Imbaraga z’umubiri wanjye zifite aho zigarukira gusa ngomba kwishimira ibyo nari maze kugeraho".

Iyi mvune ntiyorohereye Novak Djokovic nimero ya 4 ku isi kuko uyu mwaka amaze gutwara irushanwa rimwe rya Aegon International ndetse yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa masters y’I Roma na Alexander Zverev mu gihe mu irushanwa rya Australian Open yasezerewe na nimero ya 117 Dennis Istomin ibintu byatunguye abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa