Imikino
Nsengiyumva Bernard watwaye Tour du Rwanda ya 2001 yitabye Imana
Yanditswe: Monday 07, Jul 2025
Nsengiyumva Bernard watwaye Tour du Rwanda ya 2001, yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025.
Nsengiyumva ni umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare, dore ko kuva yatangira kuwukina, menshi mu masiganwa yaberaga mu Rwanda yayitabiraga.
Uyu ari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda mu myaka yo hambere, dore ko ubwo yari afite imyaka 27 mu 1979, ari bwo yinjiye muri uyu mukino.
Abazi nyakwingendera bavuga ko yajyaga atwara igare mu misozi ya Ndiza ndetse akagera no mu Mujyi wa Muhanga anyuze i Sovu, Rugendabari mu rwego rwo gukora siporo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *