skol
fortebet

Nshimiyimana Canisius wakiniye amavubi muri CAN 2004 yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe nk’umukinnyi

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Canisius wari myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiye mu gikombe cy’Afurika “CAN 2004” aherutse gusoza imirimo yo kwandika igitabo yise ’’My Gutsy story’-From Nyabisiga ground to Rades Stadium mu kinyarwanda wagenekereza “Inkuru ikora ku mutima’’-Kuva ku kibuga cya Nyabisiga ukagera i Rades (muri Tuniziya). Ni igitabo cy’amapaji 122 kivuga ku buzima bwe nk’umwana wakunze umupira akawutangira mu ngorane zikomeye ariko ukubaka ubuzima bwe.
Nshimiyimana agaragaza ko ubuzima bwe ari isomo (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Canisius wari myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiye mu gikombe cy’Afurika “CAN 2004” aherutse gusoza imirimo yo kwandika igitabo yise ’’My Gutsy story’-From Nyabisiga ground to Rades Stadium mu kinyarwanda wagenekereza “Inkuru ikora ku mutima’’-Kuva ku kibuga cya Nyabisiga ukagera i Rades (muri Tuniziya).

Ni igitabo cy’amapaji 122 kivuga ku buzima bwe nk’umwana wakunze umupira akawutangira mu ngorane zikomeye ariko ukubaka ubuzima bwe.

Nshimiyimana agaragaza ko ubuzima bwe ari isomo ku bana benshi bakizamuka mu mupira bashobora guhura n’ibibazo, basabwa gusa kudacika intege.

Mu iriburiro, Nshimiyimana ati “Kimwe mu bintu binkora ku mutima ni ukubona abantu benshi bashaka kumenya uwo ndiwe, uko nabigenje. Hari abana bato baba bifuza kuzava ku rwego rwo gukina hahandi hasi mu byaro bakagera ku rwego mpuzamahanga, icyo njye mbasaba ni ukudacika intege’’.
Inshamake y’ubuzima bwe

Nshimiyimana yabonye izuba taliki 01 Mutarama 1976 muri cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Kagali ka Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatanu mu bana 10 (abahungu babiri n’abakobwa umunani) ba Mukandutiye Yozefa na Iyamuremye Cassien.

Ni umugabo wize ku mashuri abanza ya Cyarwa i Huye ayasoza mu 1990, yiga indi myaka itatu yisumbuye nyuma ntiyakomeza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abikesha kuba umukinnyi mu 1998 Nshimiyimana yaje guhura n’umukobwa witwa Umutoni Geraldine banaje kubana akaramata mu 2003 kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri b’abakobwa

Kuragira inka, inkomoko y’umupira we
Nk’uko abivuga mu gitabo cye, nk’uwakuriye mu cyaro yari umwana waragiraga inka z’iwabo ari nabyo afata nk’inkomoko y’umupira we aho we na bagenzi be bakiniraga ku kibuga cya Nyabisiga i Huye.

Nshimiyimana ati “Hafi yo mu rugo hari akabuga kabagaho ibisiga cyane cyane mu gihe cy’isarura aha niho wadushakiraga, twarakinaga nyuma tugafata amabuye tukarwana.Icyo gihe njye nari umushumba w’inka zo mu rugo’’.

Uyu mugabo avuga ko ababyeyi be bamukubitiye umupira inshuro nyinshi kuko kenshi yatahaga yonesheje, ubundi akajya kureba umupira kuri Sitade Huye nta ruhushya afite.

Yajyanywe muri Mukura n’uwayoboraga Segiteri
Ahagana mu 1996, Nshimiyimana wari umaze kuva mu ishuri yakiniraga ikipe ya Segiteri Cyarwa kandi akunzwe cyane kuko yari umwana ukiri muto anigaragaza mu mikino yahuzaga Segiteri yabo n’andi ma segiteri nka Ngoma, Matyazo, Tumba, Gishamvu, Nkubi na Nyaruhengeli.

Ibi ni byo byatumye muri Nyakanga 1998, Albert Nkeshimana wayoboraga segiteri ya Tumba amushyira mu modoka ye amujyana mu myitozo ya Mukura .

Nshimiyimana ati "Nagiye mu myitozo ya Mukura ubwoba buranyica. Kuko nasanzemo abakinnyi benshi bo muri RDC n’abarundi. Icyangoye bwa mbere ni uko ntashoboraga kumvikana nabo, bo bavugaga gusa igiswahili.Ikindi n’abari abanyarwanda bari bafite ijambo bari abo muri Ngoma na Matyazo nabo bakanyereka ko ntacyo nshoboye. Cyokora cyo byanyigishije kwihangana’’.

Uyu mugabo wazaga mu myitozo akoze urugendo rw’ibilometero 5 yaje gukundwa n’uwitwa Rusanganwa Freddy « Ntare » waje kumufasha amwigisha igiswahili akajya anamufasha kumenyerana na bagenzi be.

Nshimiyimana avuga ko yamaze amezi menshi atarahabwa umwanya wo kuza mu bakinnyi 18 bakina ku bw’umutoza witwa Nando Vacarello watoza Mukura icyo gihe ku mpamvu zo kwanga guhita amushobora mu kibuga akiri muto.

Hagati aho, Nshimiyimana yaje gutoranywa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje 20 n’ubwo yari ayirengeje, aza mu bana 50 bari bavuye muri Perefegitura zose, haza gukurwamo abana 25 baje kujya muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 i Nairobi nyamara akiri umukinnyi utaragiriwa icyizere mu ikipe ye.

Muri Mukura yahandikiye izina
Mu 2000, Nshimiyimana wari utaragirirwa icyizere yafashe icyemezo cyo kuva muri Mukura , nyuma y’iminsi itatu, Kayitare Leon Pierre wari umaze gusimbura Nando aza kumureba iwabo amusaba kugaruka gukina.

Nshimiyimana ati ’’Umukino wa mbere Kayitare yampaye yari uwo guhura na Rayon Sports irimoba Kawembe Papy Mayere n’abandi bakomeye. Icyo gihe nafashe Papy iminota 70 umutoza wa Rayon Sports abona ko yabuze uko akina amukuramo najye Kayitare arambwira ngo reka nkuruhure. Abanya Butare bati uriya mwana yavuye he ? Kayitare yahise aduha umwanya adusimbuza ba banyamahanga batanagiraga imyitwarire myiza’’.

Nshimiyimana wari umaze kuba umukinnyi ngenderwaho yatangiye kwigaragaza abikesha gukina neza imipira y’imitwe no guserebeka. Ibi akavuga ko ari byo byamuranze kurinda aretse umupira mu 2010 akiri muri Mukura.

Mu mpera za 2003, Ruremesha Emmanuel wari umutoza mukuru wa Mukura abajijwe umukinnyi yumva wakinira « Amavubi » avuye mu ikipe ye yaje gutanga izina rya Nshimiyimana kuko hari hakenewe umukinnyi wo gusimbura Kalisa Claude wari wagize imvune.

Ati ’’Nagiye kwitoza ntiyumvisha ko ko nazajya mu Mavubi yo muri CAN 2004 cyane ko twari twaramaze kubona itike. Nagiyemo nkora imyitozo ku munsi wa nyuma ; Nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie ni we wasomye urutonde rw’abatoranyijwe, sinabona uko nabivuga ni ukuri kumva ko natoranyijwe’’.

CAN 2004, amateka atazibagirana mu buzima bwe
Nshimiyimana yagizwe umukinnyi ubanzamo mu mukino ufungura wa CAN 2004 Amavubi atsindwa na Tuniziya 2-1, uwo Amavubi yanganyijemo na Guinea n’uwo yatsinzemo RDC 1-0.

Yagize ati ’’Sinkubeshye sinakekaga ko najya mu gikombe cy’Afurika. Icya mbere ahantu tutigeze tubura abakinnyi ni inyuma sinumvaga ko nabona aho menera ngo ngera mu Mavubi. Wenda ni amahirwe make kuri Kalisa Claude ariko noneho no kujyayo nkahita mba umukinnyi ubanzamo byari amateka’’.

Yungamo ati ’’Ku mukino ubanza byari ibyishimo bivanze n’ubwoba. Burya umuntu atangira gutinya iyo areba abo mugiye guhangana barimo bishyushya mbere y’umukino .Gusa sinzibagirwa baririmba indirimbo yacu y’igihugu.Sinzanibagirwa coup franc yo ku munota wa 32 ya Manamana ubwo twanganyaga na Tuniziya.Ni ibihe by’ingenzi’’.

Kimwe mu byo agaragaza byamubangamiye muri CAN 2004 ni uguhabwa nimero 7 no kwitwa Bizimana.

Ababaye mu mupira w’ u Rwanda b’ibihe byose
Nyuma yo kuva muri CAN, Nshimiyimana ashimira bikomeye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame washyigikiye Amavubi bikomeye. Aha agafatira urugero ku buryo yagiye gusura Kalisa Claude mu bitaro by’Umwami Faisal nyuma yo kuvunika kwe n’uburyo yohereje i Kampala indege bwite y’abakinnyi b’Amavubi bari bamaze gusezerera Uganda.

Mu bandi bantu bakomeye harimo Gen James Kabarebe, Minisitiri w’intebe, Makuza na Cesar Kayizari wayoboye FERWAFA.

Muri iki gitabo, Nshimiyimana asanga abakinnyi 11 b’ibihe byose be ari Muhamud Moss, Ndikumana Hamad Katauti,Ntaganda Elias, Kalisa Claude, Bizagwira Leandre, Eric Nshimiyimana, Karekezi Olivier, Sibomana Abdoul, Mbonabucya Desire, Gatete Jimmy, Manamana Elias.
Abasimbura : Nkunzingoma Ramazan, Bitana Jean Remy, Ntare Fred, Lomami Jean, Jimmy Mulisa na Saidi Abedi.

Icyerekezo gishya nk’umutoza
Kuri ubu, Nshimiyimana ari gutoza ikipe y’abana ya Mukura aho ashaka kuzavamo umutoza ukomeye.

Source : Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa