skol
fortebet

Nta kuruhuka!!!! Amavubi yabyukiye mu myitozo nyuma yo gutsinda ikigugu muri Afurika

Yanditswe: Friday 27, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino u Rwanda rwaraye rutsinzemo Angola, ikipe y’Amavubi muri iki gitondo cyo kuwa gatanu yabyukiye mu myitozo muri Kigali Arena yitegura umukino uzayihuza na Cap Vert ku munsi w’ejo kuwa gatandatu saa kumi n’ebyiri.
Mu mukino wari ishyiraniro,Amavubi yari imbere y’abafana bayo yatsinze bigoranye Angola amanota 71 kuri 68 ahita yiyongerera amahirwe yo kwerekeza muri 1/4 cy’irangiza atari yakagezemo mu nshuro 6 yitabiriye Afrobasket.
Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino u Rwanda rwaraye rutsinzemo Angola, ikipe y’Amavubi muri iki gitondo cyo kuwa gatanu yabyukiye mu myitozo muri Kigali Arena yitegura umukino uzayihuza na Cap Vert ku munsi w’ejo kuwa gatandatu saa kumi n’ebyiri.

Mu mukino wari ishyiraniro,Amavubi yari imbere y’abafana bayo yatsinze bigoranye Angola amanota 71 kuri 68 ahita yiyongerera amahirwe yo kwerekeza muri 1/4 cy’irangiza atari yakagezemo mu nshuro 6 yitabiriye Afrobasket.

Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino mu gihe Jilson Bango wa Angola, we yatsinze 14.

Mu itsinda ry’u Rwanda, DR Congo, Angola na Cap Vert, ikipe y’u Rwanda niyo imaze gutsinda imikino yombi (uwa DR Congo n’uwa Angola).

Mu gihe DR Congo ejo kuwa kane yatsinze Cap Vert amanota 70 kuri 66, naho Cap Vert ikaba yari yarabanje gutsinda Angola.

U Rwanda nirwo ruyoboye iri tsinda rukaba rufite n’amahirwe yo gukomeza muri 1/4 ruri imbere.

Ikipe ya mbere muri buri tsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n’aya gatatu.

U Rwanda rwatsinze Angola,ifite ibikombe 11 bya Afrobasket ndetse ikaba ariyo ifite byinshi muri Afrika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa