skol
fortebet

"Ntabwo ari amagambo, turi ikipe yandagaje Kiyovu Sports muri Shampiyona"-KNC

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022,umuyobozi wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles,yatangaje ko ikipe ya Gasogi United atari iy’amagambo gusa ahubwo itanga n’akazi muri Shampiyona.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kwerekana abatoza bashya,KNC yavuze ko kuba Gasogi ariyo kipe yonyine yabashije kwandagaza Kiyovu Sports ubushize ndetse yanabanje no kubivuga ari ikigaragaza ko ari ikipe ihamye.
Yagize ati “Ntabwo ari amagambo, turi ikipe yandagaje (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022,umuyobozi wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles,yatangaje ko ikipe ya Gasogi United atari iy’amagambo gusa ahubwo itanga n’akazi muri Shampiyona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kwerekana abatoza bashya,KNC yavuze ko kuba Gasogi ariyo kipe yonyine yabashije kwandagaza Kiyovu Sports ubushize ndetse yanabanje no kubivuga ari ikigaragaza ko ari ikipe ihamye.

Yagize ati “Ntabwo ari amagambo, turi ikipe yandagaje Kiyovu Sports muri Shampiyona. Hari indi yabikoze? Twabikoze twabanje no kubivuga. Twari dufite ibibazo byinshi, haba mu miyoborere,muri staff no mu bakinnyi.”

Yakomeje ati“Uyu munsi ntabwo nshobora gusaba intsinzi Ahmed njye ibyo ngomba gukora bitakozwe. Mu gihe abakinnyi batahawe byose, uko umutoza yagira kose nta cyagenda. Dukwiye gukorera hamwe twese, ni cyo tugomba gukora. Ubushize ibibazo byari bihari.

Niba dushobora kumara igice cy’umwaka w’imikino dufite umutoza wa gatatu, icyo se si ikibazo? Mwabonye ko turi mu bashimiye abakinnyi benshi. Ibyo byose biri mu bice by’ibibazo.”

Abajijwe niba gutandukana n’abatoza batatu baheruka muri iyi kipe bitaratewe n’igitutu abashyiraho, KNC yagize ati “Igitutu kigomba kubaho gusa ntabwo nashyira umuntu ku gitutu kandi ntacyo namuhaye.”

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22, Gasogi United yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 34 mu gihe yasezerewe na AS Kigali muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Umwanya mwiza iyi kipe yagize kuva igeze mu Cyiciro cya Mbere mu 2019 ni uwa cyenda mu mwaka w’imikino wa 2019/20. Mu 2020/21, yabaye iya kabiri inyuma ya Kiyovu Sports, mu makipe umunani yarwanaga no kutamanuka.

Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi 11 ndetse ubu iri kwiyubaka aho mu bakinnyi bashya ifite harimo Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa