skol

Ntabwo ndabona ahantu barwana - Usengimana Faustin ukina muri Iraq

Yanditswe: Tuesday 12, Aug 2025

featured-image

Benshi iyo bumvise Iraq, batekereza ko ari igihugu cy’intambara kitagira umutekano ku buryo no kubona umwanya wo kwidagadura biba ari ikibazo.

Icyakora ntabwo ariko bimeze kuko hakinwa Shampiyona y’umupira w’amaguru n’indi mikino itandukanye kandi bikarangira mu mahoro.

Usengimana Faustin umaze imyaka ine akina muri icyo gihugu, agaruka ku buzima bwaho ndetse n’izindi ngingo zitandukanye.

Abajijwe uko ubuzima bwo muri Iraq bumeze niba koko haba intambara cyangwa umutekano muke, Usengimana yavuze ko ibyo ari ibyahise.

Ati “Umuntu utekereza utyo ntabwo wamurenganya ariko ni ibintu baciyemo. Maze imyaka ine ariko ntabwo ndabona ahantu bari kurwana.”

“Hari ibice bimwe ugeramo ukabona ko hari ibintu bikomeye byababayeho. Nko mu Murwa Mukuru, Baghdadi, uko nahageze hameze, ubu harahindutse cyane. Bwa mbere mpagera barimo kuvugurura ariko ubu hameze neza, ibikorwaremezo byaho birihuta cyane.”

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bakunze kugaragaza ko iyo umukinnyi agiye gukina mu bihugu nka Iraq aba asubiye inyuma kubera urwego rwo hasi rwa shampiyona.

Usengimana ntabwo ari ko abibona kuko avuga ko shampiyona yo muri iki gihugu iri ku rwego rwiza.

Ati “Umuntu uvuga utyo ntekereza ko nta makuru aba afite cyangwa aheruka aya kera atazi uko ubu bihagaze. Ni Shampiyona iri ku rwego rwiza, isaba imbaraga nyinshi.”

Yakomeje agira ati “Hariya abakinnyi benshi ni abasatira, wenda nkatwe mu Rwanda tugira ba myugariro benshi. Hariya imbere ni ho bakomeye cyane.”

Usengimana amaze iminsi adahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Abajijwe niba akiyitekereza, yavuze ko buri mukinnyi aterwa ishema no gukinira igihugu, by’umwihariko abakina hanze bikabongerera agaciro.

Ati “Umukinnyi wese akina atekereza Ikipe y’Igihugu, noneho ukina hanze guhamagarwa ni ishema rikomeye. Ndabitekereza, ndakina ariko nyine umutoza ni we ubigena.”

Uyu myugariro yavuze ko yaganiriye n’umutoza mushya w’Amavubi, Adel Amrouche, amubwira ko ari kumukurikira.

Usengimana kandi yagaragaje ko ibihe byiza yagize kuva yatangira guconga ruhago ari ibyo mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cya Afurika ikitwara neza, ikabona n’itike y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Usengimana yagaragaje ko Iraq ari igihugu gifite umutekano, bitandukanye nuko benshi bumva ari icy’intambara

Usengimana amaze imyaka ine akina mu muakipe atandukanye yo muri Iraq

Usengimana Faustin yavuze ko agifite icyizere cyo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa