skol
fortebet

‘’Ntabwo ndasinya, iyi ni ikipe y’ibikombe… na Zinedine Zidane ntiyarazwi”- Jimmy Mulisa

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa yatangaje ko hari byinshi azakora muri APR FC, ni nyuma yo kugirwa umutoza wayo mukuru kuwa Kabiri ndetse agatangira akazi kuri uyu wa Gatatu.
Ubwo yakoranaga imyitozo ya mbere n’ikipe ye nshya, ku Kicukiro, Jimmy Mulisa yatangarije itangazamakuru ko atarashyira umukono ku masezerano yo gutoza APR FC ariko iby’ingenzi babiganiriye.
“Ntabwo ndasinya ariko mu minsi iri imbere nshobora gusinya. Ibyangombwa byo twarabivuganye, ntegereje ko nasinya.”- (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa yatangaje ko hari byinshi azakora muri APR FC, ni nyuma yo kugirwa umutoza wayo mukuru kuwa Kabiri ndetse agatangira akazi kuri uyu wa Gatatu.

Ubwo yakoranaga imyitozo ya mbere n’ikipe ye nshya, ku Kicukiro, Jimmy Mulisa yatangarije itangazamakuru ko atarashyira umukono ku masezerano yo gutoza APR FC ariko iby’ingenzi babiganiriye.

“Ntabwo ndasinya ariko mu minsi iri imbere nshobora gusinya. Ibyangombwa byo twarabivuganye, ntegereje ko nasinya.”- Jimmy Mulisa watangiye gutoza APR FC.

Jimmy Mulisa ngo yizeye kugera ku ntego ze muri iyi kipe, akurikije abakinnyi yasanzemo kandi ngo aje guhagarara ku gikombe cya shampiyona iyi kipe yatwaye umwaka ushize, ubwo yacyegukanaga ku nshuro ya 16 gusa ngo abatamuha icyizere bibuke ko n’abatoza nka Zidane batangiye batazwi cyane kandi we umupira awurambyemo.

“Intego za APR ni ugutsinda, nk’ikipe ya mbere igomba guhagarara ku gikombe, no kwitwara neza muri Champions League.”

“Maze imyaka 17 ndi mu mupira, Zidane we se yamaze imyaka ingahe? Si imyaka ibiri? Hari abatoza benshi bameze nkanjye.”

Jimmy Mulisa akaba azatangira gutoza ikipe ya APR FC ku mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona uzabahuza na Etincelles FC kuri uyu wa Gatanu, kuri stade ya Kigali.

Kuri ubu, APR FC ifite amanota umunani mu mikino ine ya shampiyona imaze gukina, aho iri ku mwanya wa munani, bararushwa amanota umunani na Rayon Sports ya mbere nyuma y’imikino itandatu.

Src: Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa