Ntabwo turi insina ngufi- Bizimana Djihad ku mukino wa Nigeria
Yanditswe: Saturday 06, Sep 2025
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yavuze ko u Rwanda atari insina ngufi imbere ya Nigeria bazahura mu mukino w’Umunsi wa Karindwi mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, saa Kumi n’Ebyiri z’i Kigali.
Ubwo yari abajijwe niba kuba insina ngufi imbere ya Nigiria atari igututu kuri bo, Bizimana yahakanye yivuye inyuma ko u Rwanda atari insina ngufi imbere ya Nigeria.
Ati “Tuyise ikipe ikomeye (Nigeria) byo nabyemera ariko ku ruhande rwacu ntabwo turi insina ngufi kuko turi ikipe yabasha guhatana kandi twarabigaragaje ubushize turi hano, ntekereza ko mwagakwiye kubibara nabyo.”
“Nk’uko nabivuze twaje guhatanira intsinzi bitandukanye nk’uko muri kubitekereza. Twaje hano gukina no kugerageza gutsinda, ntabwo turi hano ngo dutsindwe.”
Yakomeje avuga ko kuba mu mibare Amavubi agifite amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi bibatera imbaraga.
Ati “Twaje hano ngo dutsinde kuko nimureba ku rutonde dufite amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi, ibyo rero bidutera imbaraga.”
Ubwo Amavubi aheruka muri Nigeria yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wari uwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, gusa Super Eagles iyihimuraho mu mukino uheruka kubera i Kigali wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinda ibitego 2-0.
Imikino yabanjirije uyu muri iri tsinda yabaye ku wa Gatanu, Afurika y’Epfo yatsinze Lesotho ibitego 3-0, Bénin itsinda Zimbabwe igitego 1-0.
Bivuze ko Itsinda C rikomeje kuyoborwa na Afurika y’Epfo ifite amanota 16, Bénin ya kabiri ifite 11, u Rwanda rufite umunani, Nigeria ikagira arindwi, Lesotho ifite atandatu, mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite amanota ane.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad, yavuze ko u Rwanda atari insina ngufi imbere ya Nigeria kandi bifuza kuyisubira
Ubwo u Rwanda ruheruka muri Nigeria rwatsinze ibitego 2-1
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *