Ntiyambarira hamwe na bagenzi be: Uko Arsenal iri kwita ku mpano ya Max Dowman
Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025
Umwongereza Max Robert Dowman w’imyaka 15 ukinira Arsenal, ni umwe mu bakinnyi bo guhanga amaso mu bihe bizaza, dore ko ku nshuro ya mbere yagaragaye mu mukino wa Premier League yatunguye benshi.
Ku wa 31 Ukuboza 2009, ni bwo Max Robert Dowman yabonye izuba, avukira mu mujyi wa Chelmsford wo mu Bwongereza. Afite imyaka itandatu yahise ajya mu irerero rya Arsenal.
Yatangiye gukinira Arsenal y’Abatarengeje imyaka 18 afite imyaka 13, mu 2024 akinira iy’Abatarengeje imyaka 19, atsinda igitego mu irushanwa rya UEFA Youth League cyatumye aba umukinnyi muto winjije igitego muri iri rushanwa.
Kuva icyo gihe yahawe amahirwe yo kwitozanya n’ikipe nkuru ya Arsenal, mu gihe yategurirwaga kuzamurwa ngo azayikinire muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, Max Robert Dowman ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu yakinnye umukino we wa mbere muri Arsenal FC.
Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru ndetse n’abakinnyi batangaje ko uburyo ubu musore agaragazamo impano bitangaje, bikerekana ko ntaho ataniye na Lionel Messi bamwe bafata nka nimero ya mbere mu mupira w’amaguru.
Theo Walcott wanyuze muri Arsenal yagize ati “Afite ubushobozi bwo gukora ibintu bitigishwa, mbese aba akina yisanzuye. Hari abantu numvise bavuga ngo barambirwa umupira w’amaguru, nimumureba ntimuzamurambirwa. Akora ibitangaza igihe cyose afite umupira. Muri make arihuse ameze nka Messi.”
Umutoza Wayne Rooney yavuze ko “Gukina muri Premier League kuri iriya myaka ni ubusazi. Ndabizi kuko nahakinnye ndi umwana, ariko we ari hasi yanjye ho iminsi nka 150.”
Ati “Ku bavandimwe n’inshuti ba Max ni bo bari kubibona neza ko ashobora kuba ari kubaho mu nzozi ze. Nibabe bitonze kuko ejo hazaza he ni ho heza kuruta uyu munsi. Buri wese uganiriye na we kuri ruhago akubwira Max Dowman.”
Nyuma yo kubona ko uyu mwana afite impano idasanzwe no kuba ikwiriye kurindwa, Arsenal yamushyiriyeho uburyo bwihariye agomba kubaho kugira ngo azavemo igihangange.
Abakinnyi ba Arsenal bagira abashinzwe umutekano babakurikirana igihe bari kwerekeza ku mikino itandukanye cyangwa bagiye ku kibuga cyabo cya Emirates Stadium.
Muri abo harimo umwe wihariye wahawe akazi ko gucunga umutekano wa Max Dowman, akamureba aho agiye hose kugira ngo hatagira ikibazo kimubaho.
Kuko akiri muto mu myaka, ntabwo yambarira hamwe na bakuru be. Ahabwa umwanya we wihariye mbere y’imyitozo no ku mikino kugira ngo yitunganye yisanzuye.
Muri gahunda y’imyitozo ya Arsenal, hashyizwemo umwanya wihariye wa Max Dowman wo gusubiramo amasomo ye, kugira ngo umupira w’amaguru utazabangamira umusaruro we mu ishuri.
Declan Rice yahawe inshingano zo kuba umujyanama wa Max Dowman, kugira ngo amufashe mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Max Dowman yabaye umukinnyi wa kabiri ukinnye muri Premier League akiri muto ku myaka 15 n’iminsi 235, agakurikira Ethan Nwaneri na we Arsenal wakinnyemo afite imyaka 15 n’iminsi 181.
Declan Rice yahawe akazi ko kwita kwita kuri Max Dawman
Max Dowman afite impano idasanzwe y’umupira w’amaguru
Arsenal iri kwita kuri Max Dowman kugira ngo azavemo umukinnyi ukomeye
Max Dowman yakinnye bwa mbere muri Premier League afite imyaka 15
Umwongereza Max Dowman afashwa gukuza impano ye yisanzuye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *