skol
fortebet

Nyuma ya Mbappe undi mukinnyi ukomeye arambiwe gukinira PSG

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibintu bikomeje kuzamba muri Paris Saint-Germain kuko bivugwa ko abakinnyi bamwe na bamwe bakomeje kugenda barakazwa n’umwuka mubi uri mu ikipe by’umwihariko amacakubiri bivugwa ko ari mu rwambariro.
Umwuka wabaye mubi cyane kuri Parc des Princes nyuma y’aho iyi kipe ya Ligue 1 isezerewe muri Champions League na Real Madrid mu ntangiriro zuku kwezi.
Ikipe ya Mauricio Pochettino yasenywe naLos Blancos, bivuze ko na none uyu mwaka itazabasha kugera ku ntego yayo yo kuzamura igikombe (...)

Sponsored Ad

Ibintu bikomeje kuzamba muri Paris Saint-Germain kuko bivugwa ko abakinnyi bamwe na bamwe bakomeje kugenda barakazwa n’umwuka mubi uri mu ikipe by’umwihariko amacakubiri bivugwa ko ari mu rwambariro.

Umwuka wabaye mubi cyane kuri Parc des Princes nyuma y’aho iyi kipe ya Ligue 1 isezerewe muri Champions League na Real Madrid mu ntangiriro zuku kwezi.

Ikipe ya Mauricio Pochettino yasenywe naLos Blancos, bivuze ko na none uyu mwaka itazabasha kugera ku ntego yayo yo kuzamura igikombe cy’iburayi gikomeye.

RMC Sport yatangaje ko muri PSG hajemo amatsinda abiri atandukanye y’abakinnyi,rimwe rigizwe n’abakinnyi bose bo muri Amerika y’Amajyepfo naho irindi rikaba rigizwe n’Abafaransa n’abanyafurika.

Umunyamakuru w’umufaransa Daniel Riolo yabwiye After Foot show ko myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo, Achraf Hakimi atishimye muri PSG. Riolo yagize ati: "Hakimi agiye gusara, Abanyamerika y’Amajyepfo ntibongeye kumuvugisha.

"Arashaka kuva i Paris, ararambiwe. Muri iyi kipe, imikinire ye ntabwo yigeze izamuka cyane, birashoboka rero ko ushobora kumureka. Nenze Hakimi kubera imikinire ye yasubiye hasi, ariko bishobora kuvugwa ko muri iyi kipe yagowe no kwerekana imikinire ye.Ararakaye kandi ni ibisanzwe, ntashobora kubyakira."

Uyu myugariro w’umunya Maroc, yasinyiye PSG umwaka ushize avuye muri Inter Milan ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 60 z’amapawundi, kandi hari amakipe akomeye yo mu Burayi amushaka. Uyu musore w’imyaka 23 yari ku rwego rwo hejuru cyane muri Inter umwaka w’imikino ushize, yatsinze ibitego birindwi kandi atanga imipira umunani mu mikinire ye yarangwaga no gusatira cyane. Ariko, uyu myugariro wanigaragaje muri Borussia Dortmund yananiwe gutanga iyo mibare muri Ligue 1.


Hakimi ntabwo yishimye muri PSG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa