skol

Nyuma ya Zaria Court Kigali, Masai Ujiri ateganya kubaka izindi hoteli muri Afurika

Yanditswe: Thursday 14, Aug 2025

featured-image

Umushoramari mu bikorwa bya siporo n’imyidagaduro, Masai Ujiri, ateganya kubaka izindi hoteli muri Afurika nyuma yo kuzuza Zaria Court Kigali yamutwaye miliyoni 25 z’Amadolari ya Amerika.

Masai yavukiye mu mujyi wa Bournemouth mu Bwongereza muri Nyakanga 1970, ababyeyi be barimo Umunya-Nigeria n’Umunyakenyakazi bimukira mu gace ka Zaria muri Nigeria ubwo yari afite imyaka ibiri y’amavuko, arahakurira.

Kuva akiri umwana, Masai yiyeguriye Bastketball, ashyigikirwa n’ababyeyi. Yisanze mu makipe akomeye muri uyu mukino i Burayi, nyuma yo gusezera, aba Visi Perezida wa Denver Nuggets muri Amerika, na Perezida wa Toronto Raptors muri Canada.

Mu gihe Masai yayoboraga Toronto Raptors, yakoze ibikorwa byinshi byo gushyigikira Basketball birimo kubaka ibibuga by’uyu mukino mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda, atangira ishoramari ryagutse ahereye ku kubaka Zaria Court Kigali yuzuye muri Nyakanga 2025.

Zaria Group ya Masai, ibifashijwemo n’ikigo cy’ishoramari cya Helios Investment Partners, iteganya kubaka izindi hoteli byibura enye muri Afurika, zifite ibice byahariwe imikino n’imyidagaduro nk’uko bimeze kuri Zaria Court Kigali.

Uyu mushoramari ahanze amaso imijyi ikomeye kuri uyu mugabane, irimo Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Lagos muri Nigeria, Accra muri Ghana na Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Masai agira ati “Ntidufite ‘arena’ ku mugabane no ku masoko manini. Nta arena ziri i Johannesburg, Lagos, Nairobi, Accra na Abidjan.”

Yagaragaje ko urwego rw’inganda, ikoranabuhanga n’urw’amabanki ziri gutera imbere kuri uyu mugabane, ariko ko siporo ititabwaho kuko Abanyafurika batayibona nk’urwego rukwiye gushorwamo imari, bityo ko ibyo bigomba guhinduka.

Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ubwo bafunguraga ku mugaragaro Zaria Court Kigali

Zaria Court Kigali ni urwunge rwa hoteli n’ibikorwaremezo bya siporo

Johannesburg ni umwe mu mijyi Masai Ujiri ahanze amaso

Masai ntiyumva uburyo umujyi wa Lagos udafite arena

Zaria Group ya Masai Ujiri iteganya kubaka izindi hoteli enye muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa