skol
fortebet

Jado Castar yakiriwe byihariye kuri Radio n’abakunzi be bamuhaye akayabo k’amafaranga

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar mu mwuga w’itangazamakuru nyuma yo kumara amezi 8 afunzwe ijwi rye ryongeye kumvikana kuri Radio asaba imbabazi umukuru w’Igihugu ndetse n’abaturage bose muri rusange.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022 nibwo Castar yongeye kumvikana kuri Radio B&B FM nyuma yo gufungurwa ndetse abamukunda bamuha akayabo k’amafaranga.

Uyu munyamakuru w’inararibonye yakiranwe ibyishimo aho benshi mu bafana be basabye nimero ya Mobile Money ngo bamuremere mu rwego rwo kumuha ikaze.

Abakunzi be bakusanyije amafaranga kuri nimero yatanzwe kugeza batanze asaga ibihumbi 700 FRW ndetse umubare wakomeje kwiyongera kuko abakunzi be boherezaga ubutitsa.

Ntibyahereye aho kuko hari abemeye kumuha ibyokurya ndende n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kumwishimira.

Jado Castar yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze.

Jado Castar akigera muri Studio z’iyi Radio akaba yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo abanyarwanda babanye na we mu bibazo yagize ku buryo yumva nta kintu afite yababwira.

Ati “Ntacyo mfite nabwira abanyarwanda cyangwa nabitura ariko ku ruhande rwabo naratunguwe, kuba umuntu yakoze icyaha yiyemerera ariko mukamwumva, mukamuba iruhande muri urwo rugendo, mukamwibahanganisha, mukamusunika mukamwihanganisha, ntimumutererane muri benshi, ntibikuraho ko icyaha kiba cyabaye ariko ibyo nta kiguzi.”

Yakomeje avuga ko hari bamwe bavugaga ko atari akwiye gufungwa kuko yashakiraga abanyarwanda ibyishimo ariko avuga ko ntawukorera abanyarwanda akora icyaha.

Ati “Ariko muri ayo makosa abanyarwanda barakumva rimwe na rimwe hakazamo n’amarangamutima bati ‘ariko uyu muntu ibyo yakoraga, yaharaniraga inyungu z’igihugu, ariko inyungu z’igihugu ntawuziharanira akora icyaha’ ariko ubwo bufasha ntacyo wabugura, narabibonye, ndashimira abanyarwanda kunyumva, ndabashimira kumba hafi, kunsunika muri uru rugendo ku buryo ntafite uko nabashimira.”

Yakomeje avuga kumuba hafi kw’Abanyarwabda byamukomeje aboneraho kongera gusaba imbabazi ahereye ku mukuru W’Igihugu yizeza ko atazabatenguha.

Ati “Banyumve kandi banambabarire, nabasabye imbabazi mpereye ku mukuru w’igihugu. Mbashimire ku kunyumva, mbashimire kuri izo mbabazi mbashimire no kumba hafi, narabashimiye cyane igisigaye ni ugusaba Imana sinzabatenguhe.”

Jado Castar usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) yatawe muri yombi ku wa 19 Nzeri 2021 akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Castar yarekuwe ku wa 14 Gicurasi 2022, ni nyuma y’amezi umunani yari amaze muri gereza, aho yakoraga igihano yakatiwe.

Mu gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi 2022, uyu mugabo wari umaze igihe atagera kuri micro, ijwi rye ryongeye kumvikana kuri B&B FM Umwezi, Radio akoraho akaba anayibereye umuyobozi.

Jado Castar yahishuye ko ku wa 13 Ukwakira 2021 ari wo munsi mubi yagize mu buzima bwe, cyane ko ari bwo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri icyakora abamwunganira mu mategeko bamuremye agatima banamwereka ko bajuriye.

Nyuma yo kujurira Jado Castar yaje kugabanyirizwa ibihano, umucamanza amukatira gufungwa amezi umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa