Umukandida Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle amaze kwikura mu matora ya FERWAFA habura amasaha make kugira ngo amatora abe.
Nzamwita yatangaje ko yakuyemo kandidatire kubera impamvu ze bwite n’umuryango we aho bivugwa ko yaraye asabwe gukuramo kandidatire n’abayobozi bataramenyekana.
Uyu mugabo wari umaze imyaka 4 ayobora FERWAFA yatunguye abanyarwanda ubwo yatangazaga ko yikuye mu matora yo kongera kuyobora iri shyirahamwe nyuma y’amakuru yagiye hanze ko yararanye n’abayobozi (…)
Umukandida Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle amaze kwikura mu matora ya FERWAFA habura amasaha make kugira ngo amatora abe.
Nzamwita yatangaje ko yakuyemo kandidatire kubera impamvu ze bwite n’umuryango we aho bivugwa ko yaraye asabwe gukuramo kandidatire n’abayobozi bataramenyekana.
Uyu mugabo wari umaze imyaka 4 ayobora FERWAFA yatunguye abanyarwanda ubwo yatangazaga ko yikuye mu matora yo kongera kuyobora iri shyirahamwe nyuma y’amakuru yagiye hanze ko yararanye n’abayobozi b’amakipe bagera kuri 30 muri Hotel ya Hilltop iherereye I Remera.
Nzamwita Vincent ntiyishimiwe n’abanyarwanda bamwe na bamwe kubera ibibazo byagiye bigaragara muri FERWAFA ndetse bigateza umwuka mubi n’impaka mu bakunzi ba ruhago y’u Rwanda aho byarangiraga imyanzuro ifashwe itishimiwe.
Yagize ati "Ku mpamvu zange bwite n’iz’umuryango wange, ndashimira buri umwe wese wanshyigikiye muri iyi myaka ine itambutse, nkaba nizeza kuzakomeza gushyigikira umupira w’amaguru ndetse nkazanashyigikira Perezida wa Ferwafa uzatorwa."
Kuba Nzamwita yikuye muri aya matora,bivuze ko Rwemarika Felicite ariwe usigaye ahatanye ndetse asabwa kugira ngo arenze kimwe cya kabiri cy’abatora aribo 52.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *