Myugariro w’iburyo, Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, yerekeje muri Police FC yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi wari umaze imyaka itanu muri APR FC, yashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025.
Ndayishimiye wifuzwaga na Rayon Sports, azahanganira umwanya na Nsengiyumva Samuel iyi kipe yaguze imukuye muri Gorilla FC.
Yabaye umukinnyi wa gatanu, Police FC yaguze muri iyi mpeshyi nyuma ya Nsengiyumva Samuel, Iradukunda Moria, Gakwaya Leonard, Kwitonda Alain Bacca na Niyigena Abdoul yazamuye avuye muri Interforce FC.
Mbere yo kujya muri Ikipe y’Ingabo, Nzotanga yakiniye AS Muhanga yigaragarijemo cyane.
Ndayishimiye Dieudonné yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC
Ndayishimiye Dieudonné yari amaze imyaka itanu muri APR FC

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *