skol

Obi Mikel yahishuye abakinnyi bakinannye muri Chelsea birukanishaga abatoza

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2023

featured-image

Umunya Nigeria,John Obi Mikel wahoze akinira Chelsea yahishuye abakinnyi bakinannye muri Chelsea bari bafite icyubahiro gikomeye mu rwambariro bikekwa ko bagize uruhare mu kwirukanisha abatoza nka Andre Villas-Boas na Rafael Benitez.

Mikel yamaze imyaka 11 muri Chelsea atozwa n’abatoza umunani batandukanye barimo Jose Mourinho na Carlo Ancelotti ari nabo bamaranye igihe kinini.

Villas-Boas niwe bamaranye igihe gito kuko nubwo yafatwaga nk’umusimbura wa Mourinho,yamaze amezi icyenda gusa.

Uyu mukinnyi wahoze akina hagati mu kibuga, avuga ko hari abakinnyi bane b’ingenzi bari bafite igikundiro kwa Abramovich barimo; John Terry, Frank Lampard, Didier Drogba na Petr Cech.

Ubwo yabazwaga niba hari abakinnyi birukanishije abatoza mu gihe cye, Mikel yabwiye Rio Ferdinand ko hari batanu babiganiraga ati: "Ibiganiro byabayeho hagati y’abakinnyi batanu: JT, Frank, Didier na Petr Cech na gato kuri Ashley [Cole].

Ntabwo ari ikiganiro kivuga ngo’ tugiye kukurwanya’ ariko umuntu umwe tutakunze yari Rafa [Benitez],kuko ntabwo yari umutoza wo mu bwoko bwa Chelsea, na AVB.

AVB yari muto ugereranyije na bamwe mu bakinnyi,yari muto kuri Frank na JT,ariko ku mpamvu itazwi yaretse gukinisha Frank hanyuma nawe biramurakaza batangira gushwana.

Yakomeje avuga ko umusaruro wabaye mubi kubera umwuka mubi mu bakinnyi bituma yirukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa