skol
fortebet

Ombolenga yahishuye impamvu yahisemo APR FC mbere ya AS Kigali

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Ombolenga Fitina yatangaje ko impamvu yahisemo APR FC ifite byinshi ayibonamo ndetse kuba izasohokera u Rwanda biri mu byatumye uyu musore hitamo kuyibera myugariro mu gihe cy’imyaka 2.
Ombolenga wavugwaga muri AS Kigali nyuma y’aho iyi kipe imufashije kubona itike imugarura mu Rwanda ubwo yari yagiye gushaka ikipe muri Espagne,ntabwo yashimishijwe n’ibyo bamuhaga kugira ngo abasinyire ari yo mpamvu nyuma yo kwegerwa n’ubuyobozi bwa APR FC yemeye kubasinyira amasezerano y’imyaka 2. (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Ombolenga Fitina yatangaje ko impamvu yahisemo APR FC ifite byinshi ayibonamo ndetse kuba izasohokera u Rwanda biri mu byatumye uyu musore hitamo kuyibera myugariro mu gihe cy’imyaka 2.


Ombolenga wavugwaga muri AS Kigali nyuma y’aho iyi kipe imufashije kubona itike imugarura mu Rwanda ubwo yari yagiye gushaka ikipe muri Espagne,ntabwo yashimishijwe n’ibyo bamuhaga kugira ngo abasinyire ari yo mpamvu nyuma yo kwegerwa n’ubuyobozi bwa APR FC yemeye kubasinyira amasezerano y’imyaka 2.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 dukesha iyi nkuru yemeje ko mbere yo kwerekeza muri APR FC ikipe ya AS Kigali yari yamushatse gusa kubera inyungu abona muri APR FC byatumye ahakanira ubuyobozi bwa AS Kigali.

Yagize ati “Birumvikana AS Kigli yaranshakaga gusa narebye mbona APR ariyo ngomba guhitamo kuko hari byinshi nabashije kumvikana nayo ndetse hari na byinshi nyibonamo kubera izasohoka n’ikipe itwara ibikombe ndumva nagombaga kuyijyamo kugira ngo nongeremo imbaraga."

Uyu musore yavuze kandi ko nta kibazo afitanye na Kiyovu Sports kuko nubwo yagiye akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe yemeje ko uwo mwaka warangiye.

Uyu musore yerekeje mu ikipe ya APR FC mu rwego rwo gusimbura umukinnyi Rusheshangoga Michel wamaze kwerekeza mu ikipe ya Singida yo muri Tanzania.Biravugwa ko Ombolenga yahawe amafaranga angana na miliyoni 8 ndetse akazajya ahembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa