skol
fortebet

Onana wari waragiye mu biruhuko yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Onana Willy Essomba yageze mu Rwanda avuze iwabo mu biruhuko.
Yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa yine n’igice z’ijoro.
Yakiriwe na Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports na Nkubana Adrien, team manager wa Rayon Sports.
Abajijwe ku byavuzwe ko yashoboraga kutagaruka muri Rayon Sports, yavuze ko na we yabyumvise ariko ngo atangiye kubimenyera.
Ati " Ntangiye kubimenyera. Abafana baravuga kandi ni ibisanzwe, ni (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Onana Willy Essomba yageze mu Rwanda avuze iwabo mu biruhuko.

Yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa yine n’igice z’ijoro.

Yakiriwe na Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports na Nkubana Adrien, team manager wa Rayon Sports.

Abajijwe ku byavuzwe ko yashoboraga kutagaruka muri Rayon Sports, yavuze ko na we yabyumvise ariko ngo atangiye kubimenyera.

Ati " Ntangiye kubimenyera. Abafana baravuga kandi ni ibisanzwe, ni ikipe abantu bakunda cyane. Ni ibisanzwe rero ko abantu bavuga. Ariko nk’uko nabivuze na mbere hose, mfitanye kontaro y’imyaka 2 (ubu asigaje umwe) na Rayon Sports kandi ndi umuntu ukunda gusoza ibyo natangiye."

Abajijwe icyo abafana bamwitegaho nka ’Onana mushya’ ugereranyije n’uwa ’saison’ yahise, yavuze ko atavuga ko ari Onana uzaba utandukanye cyane ahubwo ngo yizeye ko Imana izamufasha kuko ngo ibibazo byose yagize umwaka ushize byari bishingiye ku mvune.

Ati " Niringiye Imana ko izamfasha, imvune zikanjya kure kugira ngo nzabashe gukina saison yose."

Kuri uyu wa Kane, Rayon Sports irakora imyitozo kabiri ku munsi. Onana yavuze ko agiye kuruhuka, akaba yazakorana n’abandi imyitozo ya nimugoroba.

Onana aje gufatanya na bagenzi be kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 ari na wo mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports.

Ni umukinnyi utaragize umwaka w’imikino mwiza wa 2021-22 aho yagiye arangwa n’imvune nyinshi cyane byanatumye atangira ibiruhuko mbere y’abandi bakinnyi kuko yasubiye iwabo shampiyona ikibura imikino 2 kubera imvune yo mu ivi.

Ku rundi ruhande,Musa Esenu nawe ukinira Rayon Sports yamaze gusesekara mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane avuye mu biruhuko iwabo muri Uganda.

Ku isaa cyenda z’umugoroba arakorana na bagenzi be imyitozo mu Nzove.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa