skol
fortebet

Onesme na Muhire Kevin barerekeza muri Maroc

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC Twizerimana Onesme, ndetse n’umukinnyi ukina hagati mu kibuga ariko asatira wa Rayon Sports, Muhire Kevin barerekeza muri Maroc kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016, kuvurirwayo imvune bamaranye iminsi.
Ni kufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagueu hariye muri Maroc ni ry’u Rwanda, aho bifitanye umubano w’uko abakinnyi bamwe bo mu Rwanda bajya bajya kuvurirwa muri Maroc.
Muhire Kevin, yavunikiye mu mukino ufungura shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Police FC (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC Twizerimana Onesme, ndetse n’umukinnyi ukina hagati mu kibuga ariko asatira wa Rayon Sports, Muhire Kevin barerekeza muri Maroc kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016, kuvurirwayo imvune bamaranye iminsi.

Ni kufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagueu hariye muri Maroc ni ry’u Rwanda, aho bifitanye umubano w’uko abakinnyi bamwe bo mu Rwanda bajya bajya kuvurirwa muri Maroc.

Muhire Kevin, yavunikiye mu mukino ufungura shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Police FC 3-0, naho Onesme waje APR FC avuye muri AS Kigali, ndetse akaza gufasha iyi z’ingabo z’igihugu kweguna igikombe cya AS Kigaki Pre-season Tournament, ku gitego yatsinze Vita Club mu minota yinyongera, umuntu yavuga ko nyuma atongeye kugaragara kuko imvune zamwibasiye, biteganyijwe ko bahaguruka kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016, bakazagera muri Maroc ejo kuwa gatatu, kuko baca i Doha, bakaba abri buhaguruke n’indege ya Qatar Airways.

Byari biteganyijwe aba basore uko ari 2 bahagurukana na mugenzi waba ukina muri Rayon Sports, Senyange Yvan ariko we akaba yagize ikibazo cy’ibyangombwa.

Kuva aya mashyirahamwe yagirana ubufatanye, muri Maroc hamaze kuvurirwayo abakinnyi benshi b’abanyarwanda barimo: Faustin Usengimana (APR FC), Ssentongo Farouk (Bugesera FC), Djamal Mwiseneza (APR Fc), Evode Ngabotsinze (Isonga), Ndoli Jean Claude (AS Kigali), n’abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa