skol

Papa Cyangwe yahuje abarimo Bull Dogg na Ariel Wayz kuri Album ya kabiri

Yanditswe: Monday 25, Aug 2025

featured-image

Umuraperi Abijuru King Lewis, uzwi nka Papa Cyangwe, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album ye ya kabiri yise "Now and Ever", aho yahuriyeho abahanzi umunani. Yavuze ko kumenya no guhura n’abo bahanzi byamufashe igihe kingana n’umwaka kugira ngo azarangize iyi Album.

Papa Cyangwe yavuze ko Album ye izaba ifite indirimbo 12, zigaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku buzima bwa buri munsi bw’abantu. Yongeraho ko ateganya kuyimurikira abakunzi be n’abafana muri rusange mu mpera za Nzeri 2025.
Iyi Album ni igikorwa cyo kwishimira kandi imyaka itanu amaze mu muziki, aho avuga ko azayimurikira mu gitaramo cyihariye. Ku mpamvu yiswe “Now and Ever” (Ubu cyangwa ntibizongere).
Yagize ati: "Impamvu nayise kuriya ni uko mba ndi kuvuga ngo ubu cyantwa ntibizongere. Buri ndirimbo iriho ifite ubutumwa bushingiye ku byo navuze muri izi ndirimbo 12. Ku munsi izasohokera hanze, abantu bazabyumva."
Papa Cyangwe kandi yavuze ko muri iki gihe ahugiye mu gufata amashusho y’indirimbo ziri kuri Album, kuko ashaka ko bizasohokana n’amashusho.
Yavuze ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze urutonde rw’indirimbo, aba Producer bayikozeho ndetse n’abahanzi bakoranyeho.
Biteganyijwe ko mbere yo gushyira hanze Album yose, azasohora zimwe mu ndirimbo zayo ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi mu rwego rwo kuyitegura. Yanavuze ko azakorana ibiganiro n’itangazamakuru mu gihugu no hanze yacyo, agamije kuyimenyekanisha.
Ku bijyanye n’abahanzi bakoranye na we, Papa Cyangwe yavuze ko Album ye izaba irimo indirimbo yakoranyeho n’abarimo Bull Dogg, Bruce The 1St, Ariel Wayz, Yampano, Diez Dolla, Chiboo, Manga Romeo n’abandi.
Papa Cyangwe yibanda ku gukorana n’abandi bahanzi, aho amaze guhuriza hamwe abaraperi n’abaririmbyi batandukanye ku ndirimbo ze.
Indirimbo ze zishingiye ku buzima bwa buri munsi bw’abantu, zifite ubutumwa bufatika, kandi zitekereza ku bibazo n’amarangamutima y’abakunzi be.
Papa Cyangwe yamamaye mu ndirimbo zirimo ’Kuntsutsu’ yakoranye na Juno Kizigenza, ’Bambe’ yakoranye na Social mula, ’Imbeba’ na Igor Mabano, ’Winsetsa’, ’Ntabya Gang’ yakoranye na Bushali n’izindi.

Papa Cyangwe yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ya kabiri yise ‘Now and Ever’

Papa Cyangwe yavuze ko mu bahanzi bakoranye kuri Album harimo n’umuraperi Bull Dogg

Umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ari kuri Album ya Papa Cyangwe

Umuhanzi Yampano ni umwe mu bateye ingabo mu bitugu Papa Cyangwe kuri Album ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa