Umufaransa Paul Pogba ukinira ikipe ya Manchester United yashimiye mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu N’golo Kante ariko avuga ko amwiba cyane iyo bari gukina amakarita n’indi mikino.
Pogba uri mu bakinnyi bizwi ko bakunda cyane N’golo Kante,yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo w’imyaka 30 ari umuhanga cyane mu kibuga ariko yiba cyane iyo bigeze mu yindi mikino.
Ati “Ariba cyane. Cyane.Mu mukino w’amakarita, n’iyindi.Ndavuga ukuri,ariba. We avuga ko atiba, ariko arabikora. Akoresha amayeri. Ni umwana uzi ubwenge, N’Golo,ariko ni byiza. Ugomba kumukunda.
N’umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu mupira w’amaguru ku isi.Ukwiriye kumukunda,ntiwashobora kumwanga,ntibyagukundira.Yicisha bugufi,n’umunyabuntu ndetse n’umunyamwuga.Ntajya aburana ahubwo arakora.
Afite byose.ubuhanga budasanzwe,gutanga umupira neza kandi aba ari ahantu hose mu kibuga.Nkunda kuvuga ko unagiye hanze y’ikibuga wahamusanga.Azi gushaka umupira no gutsinda.Aba ari ahantu hose.Ufite umukinnyi nk’uriya iruhande rwawe n’ikihe kindi wasabi?.”
Nubwo N’golo Kante atafashije Chelsea gutwara FA Cup kuwa Gatandatu,ubwo Youri Tielemans’ yafashaga Leicester City kubatsinda igitego 1-0,yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, anize Real Madrid muri ½ cy’irangiza mu mikino yombi yabayemo umukinnyi wahize abandi.
Kante uzwiho kwicisha bugufi cyane,asanzwe ari mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati isi ifite ndetse mu myaka 4 ishize ari mu bayoboye ku mwanya we mu Bwongereza.
Kante na Pogba ni inshuti cyane
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *