skol
fortebet

Perezida Kagame mu bayobozi bareba umukino ufungura igikombe cy’isi

Yanditswe: Sunday 20, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi bakuru bamaze kugera mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho bitabiriye ibirori bifungura imikino y’Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22.
Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar kiratangira kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo, kizasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.
Ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cy’Isi birabera kuri Al Bayt Stadium, yakira abafana ibihumbi 60. Biratangira saa Kumi mbere y’umukino ubimburira indi uhuza Qatar na Equateur (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi bakuru bamaze kugera mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho bitabiriye ibirori bifungura imikino y’Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22.

Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar kiratangira kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo, kizasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

Ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cy’Isi birabera kuri Al Bayt Stadium, yakira abafana ibihumbi 60. Biratangira saa Kumi mbere y’umukino ubimburira indi uhuza Qatar na Equateur uteganyijwe saa Kumi n’Ebyiri.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yageze i Doha mu gitondo cy’uyu munsi mbere y’uko iri rushanwa rihuza ibihugu by’inkorokoro 32 ku Isi yose.

Yahasesekaye avuye mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie: OIF), yanatorewemo Louise Mushikiwabo muri manda ya kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru wawo. Ni amatora yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

Ku Kibuga Mpuzamahanga cya Hamad, Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ‘Protocol’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ibrahim bin Yousef Fakhro; Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Mu bahageze harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas; uwa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.

Aba biyongeraho Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, wageze muri Qatar ku wa Gatandatu. Urugendo rwe rwaje nyuma y’aho igihugu cye na Qatar bisubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi muri Mutarama 2021.

Mu bandi bategerejwe harimo Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, nk’uko byemejwe na Televiziyo y’Igihugu mu Misiri.

Hari n’abayobozi batageze muri Qatar aho Igikombe cy’Isi kigiye kubera bohereje ubutumwa bwo gushyigikira iki gihugu kigiye kucyakira.

Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ugushyingo 2022, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye telefoni ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, amushimira, anamwifuriza amahirwe masa mu mikino bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa