skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje imbamutima ze ku kuba u Rwanda rugiye kongera kwakira BAL

Yanditswe: Saturday 21, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije gahunda ya Giants of Africa ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA ku ngingo zinyuranye aho ziganje ku mukino wa Basketball.
Muri iki kiganiro,Perezida Kagame yavuze ko atewe ishema no kuba u Rwanda rwakiriye irushanwa rya BAL ku nshuro ya kabiri ndetse ko bizagirira akamaro abakiri bato bacu ndetse no kuzamura impano ku mugabane wa Afurika."
Perezida Kagame yavuze ko umusanzu uwo ariwo (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije gahunda ya Giants of Africa ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA ku ngingo zinyuranye aho ziganje ku mukino wa Basketball.

Muri iki kiganiro,Perezida Kagame yavuze ko atewe ishema no kuba u Rwanda rwakiriye irushanwa rya BAL ku nshuro ya kabiri ndetse ko bizagirira akamaro abakiri bato bacu ndetse no kuzamura impano ku mugabane wa Afurika."

Perezida Kagame yavuze ko umusanzu uwo ariwo wose washyira mu guteza imbere impano mu bakiri bato zatanga umusaruro ukomeye cyane.

Yagize ati "Ku bw’ibyo, impano nyinshi zirahari gusa icyo ugomba gukora n’ugutanga byose kugira ngo urubyiruko rukore inshingano zarwo rushaka gukora. Umusanzu muto wose, wagira impinduka nini ku bakiri bato."

Perezida Kagame yavuze ko buri wese ku giti cye yagira umusanzu atanga mu kuzamura impano z’abakiri bato yaba Guverinoma ndetse n’abikorera.

Yavuze ko uretse na Siporo n’izindi nzego zose kugira ngo zitere imbere hakenerwa uruhare rwa za guverinoma, abikorera,n’abandi kugira ngo habe iterambere rirambye.

Yakomeje ati "Nanjye ndashimira mwese mwagiye mwagize uruhare mu gutuma ibi bigerwaho. Hariho ikintu siporo yihariye, kirenze ibyo dushobora gusobanura,kirenze amarangamutima kuko ihuza ibyo byiyumvo kuva ku muntu ujya ku wundi.

Perezida Kagame abajijwe ku byo guhuza urubyiruko rwo hirya no hino ku mugabane wa Afurika,yavuze ko icyo bakora ari ukubaho intangiriro hanyuma bagakora ibisigaye kuko ngo mu rubyiruko habamo imbaraga,ubushake bwo gukora ibirenze n’impano.

Imikino ya BAL ku nshuro yayo ya kabiri iratangira uyu munsi tariki ya 21 Gicurasi 2022 kuri Kigali Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa