skol
Kigali

Perezida Kagame yashimiye Arsenal yagarutse mu bihe byiza igatsinda mukeba Tottenham

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 September 2021

Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal yo mu Bwongereza yashimiye iyi kipe nyuma yo gutsinda Tottenham ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Premier League.

Nubwo iyi kipe yatangiye nabi cyane shampiyona itsindwa umusubirizo na Brentford,Chelsea na Manchester City,yagarutse mu bihe byiza aho imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya irimo uwa Norwich,Burnley na Tottenham yatsinze uyu munsi iyirusha.

Arsenal yatangiye neza cyane uyu mukino wo kuri iki cyumweru,aho yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Smith Rowe ku mupira yahawe na Bukayo Saka hanyuma ku munota wa 27,Pierre Emerick Aubameyang ashyiramo icya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Smith Rowe hanyuma ku munota wa 37 Bukayo Saka ashyiramo igitego cya 3.Son yatsindiye Tottenham igitego cy’impozamarira ku munota wa 78.

Uyu mukino washimishije cyane abakunzi ba Arsenal kugeza no kuri nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,washimiye iyi kipe nubwo mu minsi ishize yari yayinenze imyitwarire yayo igayitse yatangiranye shampiyona.

Abinyujije kuri Twitter,Perezida Kagame yagize ati "Ishimwe rigomba kujya kuwo rigomba ... Mwakoze Arsenal, umutoza, abakinnyi kandi cyane ... abafana !!! Ibintu byose byabaye bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa muri buri mukino wose.#Byiza cyane."

Arsenal niyo kipe yatsinze yonyine mu zifite abafana benshi mu Rwanda kuko Chelsea FC yatsinzwe na Manchester City igitego 1-0 cya Gabriel Jesus mu gihe Manchester United yatsinzwe na Aston Villa igitego 1-0 cya Hause.Liverpool yanganyije na Brentford ibitego 3-3.

Imikino Arsenal izakurikizaho:

Brighton (A)
Crystal Palace (H)
Aston Villa (H)
Leeds (H)
Leicester (A)
Watford (A)
20/11 Liverpool (A)






Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Carlo Ancelotti yihanangirije Eden Hazard wifuza gukina ari ku rwego rwo...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Real Madrid,Eden Hazard, yasabwe...
27 October 2021 0

Manchester United yamanutse cyane ku rutonde rw’amakipe akomeye i Burayi...

Ikipe ya Manchester United yamanutse ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’uko...
27 October 2021 0

APR FC yatomboye RS Berkane muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya APR FC yatomboye ikigugu Renaissance Sportive de Berkane yo muri...
26 October 2021 0

Hitimana Thierry yagizwe umutoza wa Simba SC nyuma yo kwirukanwa kwa Didier...

Umunyarwanda Thierry Hitimana ahawe by’agateganyo inshingano zo kuba umutoza...
26 October 2021 0

Thierry Henry yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi adatanga umusaruro...

Uwahoze akinana na Lionel Messi, Thierry Henry,abona Paris Saint-Germain...
26 October 2021 0

Bonheur Mugisha(Casemiro) wa APR FC yakoze impanuka ya moto

Umukinnyi mushya wa APR FC Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yaraye akoze...
26 October 2021 0