skol
fortebet

Perezida wa FERWAFA ntiyishimiye amasezerano abamubanjirije bagiranye na Bralirwa

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA‘, Mugabo Nizeyimana Olivier yavuze ko batishimiye bimwe mu bikubiye mu masezerano bagiranye n’Uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa Plc, ndetse ko bashobora kuyasesa igihe batakumvikana amashya.
Muri Werurwe 2021, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA‘ ryasinyanye amasezerano y’ubufatanya na Bralirwa mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Ni amasezerano akubiyemo amafaranga miliyoni 640 Frw muri iyo myaka, agomba (...)

Sponsored Ad

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA‘, Mugabo Nizeyimana Olivier yavuze ko batishimiye bimwe mu bikubiye mu masezerano bagiranye n’Uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa Plc, ndetse ko bashobora kuyasesa igihe batakumvikana amashya.

Muri Werurwe 2021, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA‘ ryasinyanye amasezerano y’ubufatanya na Bralirwa mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Ni amasezerano akubiyemo amafaranga miliyoni 640 Frw muri iyo myaka, agomba kuzatangwa mu byiciro. Umwaka wa mbere FERWAFA izahabwa miliyoni 180 Frw, uwa kabiri ihabwe miliyoni 160 Frw mu gihe umwaka wa gatatu n’uwa kane iri shyirahamwe rizahabwa miliyoni 150 Frw kuri buri mwaka.

Aya masezerano, ntabwo Mugabo Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA, yigeze ayishimira nkuko yabitangaje agitorerwa kuyobora iri shyirahamwe.

Ati “Ntabwo twishimiye ubufanye buhari uyu munsi, gusa no kubikosora hari inzira binyuramo. Maze iminsi nganira na Visi Perezida wa FERWAFA nawe biragaragara ko atishimiye amasezerano bakoze. Ariko no kuyahagarika bigira inzira binyuramo."

Mu gihe Perezida wa FERWAFA avuga ibi, Visi perezida w’iri Shyirahamwe, Habyarimana Marcel Matiku, nawe avuga ko amasezerano iri shyirahamwe ryasinyanye na Bralirwa atababuza kuganira n’abandi bafatanyabikorwa.

Ati “Shampiyona yacu ni Primus National League. Mu by’ukuri twasinyanye nabo amasezarano y’imyaka ine. Amasezerano arimo miliyoni 640 Frw, afite azagenda atangwa kandi amafaranga akagera ku banyamuryango b’icyiciro cya mbere.”

“Ariko no mu masezerano harimo ingingo z’uburyo azarangira. Ntabwo dufungiranye. Igihe tubonye umufatanyabikorwa utanga ibyisumbuyeho, harimo ingingo zivuga ku iseswa ry’aya masezerano k’uburyo rwose tudafungiranye.”

Yakomeje avuga ko kuba bafitanye amasezerano na Bralirwa bitababuza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa, ati “Kandi ntabwo kuba dufitanye amasezerano, bivuze ko abandi tutabakira. Mu mbogamizi naganiriyeho na Perezida, dufite imbogamizi zikomeye z’abaterankunga bakiri bake. Bikaba ari nacyo kintu gikomeye tugomba gushyiramo imbaraga.”

Muri uyu mwaka w’imikino, ku bibuga bitandukanye hagiye hagaragara ukutumvikana hagati ya SKOL isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports na FERWAFA yakunze kubuza Rayon Sports kugaragaza ibirango by’umufatanyabikorwa wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa