skol
fortebet

Perezida wa FERWAFA yatanze gasopo kubakoresha amarozi, avuguta n’umuti wayo

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle, yagaye imyumvire n’imyitwarire ishingiye ku marozi igaragara ku bibuga, avuga agiye kwicarana n’abayobozi n’amakipe yo mu kiciro cya mbere bagashyiraho ibihano kw’ikipe izajya igaragarwaho n’iyi myitwarire, harimo no kuba bajya bakurwaho amanota 3.
De Gaulle nawe ubwe yemera ko iki kibazo gisa n’ikimaze gukabya, aho nawe avuga ko yabonye imyitwarire idasanzwe y’u muzamu Andre Mazimpaka wa Mukura ku mukino bahuyemo (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle, yagaye imyumvire n’imyitwarire ishingiye ku marozi igaragara ku bibuga, avuga agiye kwicarana n’abayobozi n’amakipe yo mu kiciro cya mbere bagashyiraho ibihano kw’ikipe izajya igaragarwaho n’iyi myitwarire, harimo no kuba bajya bakurwaho amanota 3.

De Gaulle nawe ubwe yemera ko iki kibazo gisa n’ikimaze gukabya, aho nawe avuga ko yabonye imyitwarire idasanzwe y’u muzamu Andre Mazimpaka wa Mukura ku mukino bahuyemo ya Rayon Sports ko bibabaje kandi binateye isoni bikaba bikwiye gucika, ndetse yemeza ko yamaze kuganira na perezida wa Mukura bikaba bitazongera, gusa vuba cyane bakaba bagiye gukora inama nk’uko yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati"Biriya biteye isoni ukurikije imiterere mishya dufite mu gihugu, biriya bikaba bikiri mu makipe. Abayobozi bose barabigaya. Mukura irabigaya cyane, na Perezida wayo twarabivuganye ambwira ko agiye kubikurikirana ngo arebe.’’

De Gaulle avuga atari biriya gusa ko nawe hari ibindi yarasanzwe abona, aho yatanze urugero ko yigeze kwibonera umukinnyi afungura agapapuro mbere yo kwinjira mu kibuga, ahamagara umuyobozi w’iyo kipe ngo arebe amubwira ko ntabyo yabonye, gusa ashima kuba bafite Azam yerekana umupira ikanatanga amashusho y’ibyabereyemo nyuma, ntawuzongera kuvuga ko ntabyo yabonye.

Si ibi byabaye ku mukino wa Mukura gusa bifatwa nka marozi, kuko hari n’indi myitwarire yagiye iba abantu bagakeka ko ari amarozi, nko kwo njira mu kibuga ugiteye umugongo, kuzenguruka ikibuga ukimenamo amazi, gusohoka mu rwambariro ku batoza bakanga guca mu kibuga ahubwo bakakizenguruka n’ibindi.

Twabibutsa ko kugeza ubu mu Rwanda mu mategeko agenga ruhago nyarwanda, nta tegeko ririmo rihana umuntu ukoresha amarozi ku kibuga, ariko hakaba hagiye kurebwa uburyo yajyaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa