skol
fortebet

Perezida wa FIFA Infantino waganiriye na Perezida Kagame abona u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira inama nkuru za FIFA

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’, Gianni Infantino uri mu Rwanda mu uruzinduko rw’iminsi 2 avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakakira inama 2 nkuru za FIFA zanatuma rwakira n’igikome cy’isi, ndetse ngo yigeze guhura na Perezida Kagame bagira ibyo baganira.
Uyu mugabo wageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, yahise ajya kureba umukino wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Police FC na Rayon Sports, umukino yarebye igice cya mbere gusa. Mbere yo (...)

Sponsored Ad

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’, Gianni Infantino uri mu Rwanda mu uruzinduko rw’iminsi 2 avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakakira inama 2 nkuru za FIFA zanatuma rwakira n’igikome cy’isi, ndetse ngo yigeze guhura na Perezida Kagame bagira ibyo baganira.

Uyu mugabo wageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, yahise ajya kureba umukino wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Police FC na Rayon Sports, umukino yarebye igice cya mbere gusa.

Mbere yo gushyira ibiuye fatizo ahazubakwa hoteli yabanje kureba umukino wa Police FC na Rayon Sports

Yahise ajya ahazubakwa hoteli ya FERWAFA yerekwa bamwe mu bayobozi bari bitabiriye uwo muhango ndetse anashyira ibuye ry’ifatizo ahagenewe kubakwa iyi hoteli.


Infantino ashyira ibuye fatizo agenewe kubakwa hoteli ya FERWAFA

Nyuma habaye ikiganiro n’itangazamakuru. Infantino abajijwe n’itangazamakuru niba koko abona u Rwanda rufitwe ubushobozi bwo kuba rwakakira inama 2 nkuru za FIFA iya Executive committee izaba mu Ukwakira uyu mwaka ndetse na FIFA Congress ya 2020, ntakujinjinga perezida wa FIFA Infantino yavuze ko ntakidashoboka kuko ibikorwaremezo u Rwanda rubifite, kandi ngo ntakuntu waba wakira inama mpuzamahanga muri politiki izindi ngo zikunanire.

Yagize ati”uko nabibonye ndizera ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuba bwakwakira izo nama nkuru(Executive Committee na FIFA Congress ya 2020), u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga mu bijyanye na politiki igenda neza, kuki muri ruhago itayakira ko ibikorwamezo bihari? Ntago ari amanama gusa nk’uko nabivuze mbere, kuki rutakwakira irushanwa rikomeye, nari hano muri CHAN ibintu byose byari bimeze neza.”

Infantino avuga ko yahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame inshuro zigera kuri 2, baganiriye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi yizeye ko hari ikizahinduka.

Yagize ati”nahuye na Perezida Kagame inshuro zigera kuri ebyiri, n’umukinzi w’umupira w’amaguru cyane nanjye ndamukunda, twaganiriye byinshi ariko ibyingenzi n’iterambere rya ruhago mu Rwanda kansi hari kinini njye nawe twagezeho muri ibyo biganiro.”

Nk’uko perezida wa FIFA Infantino yabitangaje, birashoboka ko inama ya komite nyobozi ya FIFA(FIFA Executive Committee) izaba mu kwezi kwa cumi 2017 ishoboira kuzabera mu Rwanda, gusa ntibiremezwa biracyari mu imishinga.

U Rwanda ngo rushobora kwakira inama nkuru ya FIFA(FIFA Congress) ya 2020 dore ko iya 2017 izakirwa na Bahrain muri Gisurasi, naho 2018 ibere Moscow mu Burusiya mu gihe 2019 izabera Zurich mu Busuwisi, iya 2020 igihugu kizayakira ntikiramenyekana, wasanga ari u Rwanda ruzayakira.

Iyo igihugu cyimaze kwakira izi nama uko ari 2 nibwo kiba gisa nikimaze kuba cyakwemererwa gusaba cyangwa kwakiri igikombe cy’Isi, igihe u Rwanda ruzaba rumaze kuzakira bidasubirwaho ruzaba rumaze kujya mu mubare w’ibihugu byemerewe gusaba kwakira igikombe cy’Isi.

Photos: Rema Jules Manzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa