Perezida wa Kenya ku ikipe y’igihugu muri CHAN bikomeje gutumbagira
Yanditswe: Tuesday 12, Aug 2025
Perezida wa Kenya,William Ruto akomeje gutumbagiza ibihembo ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Kenya mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Ubwo iyi mikino ya CHAN 2024 irimo irabera muri Uganda, Kenya na Tanzania yatangiraga, Perezida William Ruto yemereye iyi kipe y’igihugu ko gutsinda umukino buri mukinnyi azajya ahabwa arenga Miliyoni 11, naho kunganya ahabwe arenga Miliyoni 5 z’Amanyarwanda.
Yari yavuze ko nibaramuka bageze muri 1/4 ikipe yose izahabwa arenga Miliyoni 669 naho kugera muri 1/2 ikipe yose ihabwe arenga Miliyoni 781 z’Amanyarwanda. Yavuze kandi ko nibaramuka begukanye igikombe cya CHAN 2024 ikipe yose izahabwa arenga Miliyari 6 z’Amanyarwanda.
Kuri ubu William Ruto yatumbagije ibihembo nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Kenya irimo iritwara neza dore ko mu mikino itatu imaze gukina yatsinze imikino ibiri ndetse ikanganya umwe. Abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko iyi kipe y’igihugu niramuka itsinze umukino ifitanye na Zambia buri mukinnyi azahabwa arenga Miliyoni 27 z’Amanyarwanda.
Yavuze ko nibaramuka babonye intsinzi muri ¼ buri mukinnyi wese azahabwa inzu mu gace ashaka ndetse na Miliyoni zirenga 10 z’Amanyarwanda. William Ruto yavuze ko kuba Kenya irimo iritwara neza ari ukubera ubumwe bityo ko babari inyuma ndetse bakaba bari no kuyisengera ngo izegukane CHAN 2024.
Perezida wa Kenya akomeje gutumbagiza ibihembo ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu muri CHAN 2024


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *