Perezida wa Rayon Sports yasubije abayovu bari kwigamba nyuma yo gutwara umukinnyi wayo
Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatanagje impamvu bataguze umurundi Bazombwa Richard Kirombozi watwawe na Kiyovu Spots .
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu kitangazamakuru (RBA) cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 27 Nyakanga 2023.
Perezida wa Rayon Sports yemeye ko yagiranye ibiganiro na Bazombwa Richard Kirombozi anavuga ko impamvu batamuguze ari ukubera ko mu byangombwa hari harimo ibibazo ndetse n’umutoza akaba ataramushakaga.
Yagize (…)

Yagize ati: "Ubwanjye nka Perezida uwo mukinnyi koko twaricaye turaganira, gusa hari ibyatumye tutamusinyisha. Icya mbere, umutoza umwanya yamushakagaho afite undi mukinnyi uzahakina.
Icya kabiri tukiri mu biganiro umutoza ataravuga ijambo ngo tujye muri tekenike, ibyangombwa bye by’impapuro n’amasezerano ye n’ikipe ya Bumamuru n’amakipe yanyuzemo mbere harimo ibibazo".
"Twebwe tugendera ku mutageko kugira ngo bitazaduteza ibibazo kuko amasezerano ni amategeko kandi iyo uyishe araguhana".
"Icya gatatu ni ibiciro bye twebwe dufite gahunda yacu n’ingengo y’imari yacu kandi byaratugoraga ariko ntabwo ikibazo cyari kuba ingengo y’imari kuko amafaranga arashakwa. Icyo gihe nkuko turimo twiyambaza abakunzi ba Rayon Sports wenda twari kubikora.
Ariko hiyongereyeho umutoza avuga ati uyu mwanya ndakinishaho uyu, ndamuzana uyu muntu ajye yicara naramutanzeho amafaranga angana gutya".
Yakomeje agira ati "Ese izi mpapuro zikururira amakipe yamureze n’andi hagati n’amasezerano bidasobanutse byazaduteza ibibazo, dufata umwanzuro wo kumureka".
"Yagiye gusinya rero twaraganiriye, twaramutse twamusezeyeho n’ababyifuzaga impamvu ni izo. Ibyo dukora, tubikora twatekerereje Rayon Sports twirinze ibibazo byatera".
Bazombwa Richard Kirombozi ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi yasinye mu ikipe ya Kiyovu Sports kuwa 2 amasezerano y’imyaka 2, mu mwaka ushize w’imikino yakinaga mu ikipe ya Bumamuru FC ikina icyiciro cya mbere mu Burundi.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko Kiyovu Sports itabatwaye Bazombwa Richard Kirombozi ahubwo ari ukubera ko bari bamaze kumuvaho
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *