skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku byerekeye gusinyisha Caleb uri kuyikoreramo imyitozo

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko uyu munsi cyangwa ejo bafite gahunda yo kuganiriza Bimenyimana Bonfils Caleb kugira ngo barebe ko bamusinyisha.
Mu kiganiro yahaye Radio 10,Bwana Uwayezu uri kubaka ikipe ikomeye cyane yavuze ko bazi ko Bimenyimana ari umukinnyi mwiza ndetse biteguye kumuganiriza bakareba ko yabasinyira.
Yagize ati "Ashobora kuba afite izindi gahunda ariko turabizi ko ari umukinnyi mwiza.Turaza kumuvugisha uyu munsi cyangwa ejo turebe ko (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko uyu munsi cyangwa ejo bafite gahunda yo kuganiriza Bimenyimana Bonfils Caleb kugira ngo barebe ko bamusinyisha.

Mu kiganiro yahaye Radio 10,Bwana Uwayezu uri kubaka ikipe ikomeye cyane yavuze ko bazi ko Bimenyimana ari umukinnyi mwiza ndetse biteguye kumuganiriza bakareba ko yabasinyira.

Yagize ati "Ashobora kuba afite izindi gahunda ariko turabizi ko ari umukinnyi mwiza.Turaza kumuvugisha uyu munsi cyangwa ejo turebe ko yadusinyira."

Perezida Uwayezu yavuze ko bamaze kubaka ikipe ku kigero cya 98% nubwo ngo bakiri ku isoko.

Abajijwe ku kibazo cy’uwari umutoza wabo mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino ushize wabareze,yavuze ko abafana bakwiriye kwizera komite kuko nta kosa bakora kuko bazi amategeko.

Yavuze ko amafaranga bamurimo atarenze miliyoni 5 FRW ndetse ko ikibazo cye kitasubiza ikipe mu nkiko.

Uwayezu yashishikarije abafana kurushaho kwitabira gahunda z’ikipe zirimo kugura ikarita y’Umunyamuryango ndetse n’itike y’umwaka w’imikino bitewe n’ubushobozi bwabo.

Yavuze kandi ko bari kubaka Rayon Sports igezweho aho bifuza kongera abakozi bo gufasha ikipe gutera imbere mu bisata bitandukanye.

Mu minsi ishize, Bimenyimana Bonfils Caleb yatsindiye u Burundi igitego bakiniye muri Afurika y’Epfo bituma ikipe ya Kaizer Chiefs imwifuza.

Yamuhaye umwanya wo gukora igeragezwa araritsinda, ikipe ishaka kumuha imyaka 3, umutoza asa nk’ujijinganyamo byatumye Caleb aza i Kigali muri Rayon Sports akora imyitozo.

Chiefs babonye amafoto ya Caleb mu myitozo ibintu birahinduka bifuza kumugarura ariko nawe ahagarika itumanaho ribahuza nawe.

Kuva ejo bakoresheje ibishoboka byose ngo asubire muri Afurika y’Epfo ndetse igihe icyo ari cyo cyose Caleb yakemezwa nk’umukinnyi wa Kaizer Chiefs.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa