skol
fortebet

Peter Sagan na Chris Froome bakoze amateka mu mukino wo gusiganwa ku magare bashobora kwitabira Tour du Rwanda 2022

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi,barimo umunya Slovakia,Peter Sagan,n’umwongereza Chris Froome bitezwe muri Tour du Rwanda y’umwaka utaha.

Sponsored Ad

Nta muntu ukirikirana umukino wo gusiganwa ku magare utazi aya mazina yigaragaje muri Tour de France guhera 2012 kugeza ubu.

Peter Sagan uheruka kuva muri Bora Hansgrohe yari amazemo imyaka 5 akerekeza mu ikipe ya Total Direct Energies na Chris Froome ukinira Israel Start Up Nation bazakinira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka yabo.

Peter Sagan yatsindiye ku migabane itandukanye mu marushanwa yo gusiganwa ku magare,yari asigaje gukinira muri Afurika ariyo mpamvu ashaka kubikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Guhera ku wa 20 kugeza ku wa 27 Gashyantare 2022, u Rwanda ruzakira isiganwa ry’umukino w’amagare rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1.

Iri siganwa rizaba ku nshuro ya 14 kuva ribaye mpuzamahanga, ikaba inshuro ya kane kuva rigiye ku rwego rwa 2.1, rizitabirwa n’amakipe 19.

Ubwo hatangazwaga amakipe azakina Tour du Rwanda 2022 n’inzira zizakoreshwa, abashinzwe gutegura iri siganwa bavuze ko mu bitezwe i Kigali mu mwaka utaha harimo Christian Prudhomme usanzwe ari Umuyobozi wa Tour de France.

Murenzi Abdallah, yavuze ko kwakira umuntu nk’uyu ari ikintu gikomeye ku buryo bizazamura uburyo isiganwa rikurikirwa ndetse bakaba biteze inama n’imikoranire bishobora kuzamura urwego rwa Tour du Rwanda.

Ati “Ni agaciro gakomeye cyane kuko abamuzi ni Umuyobozi wa Tour de France kandi ni isiganwa ryo ku rwego rw’Isi mu mukino w’Amagare. Ubonye umugisha wo kubona umuntu nk’uwo, muraganira akaguha ubunararibonye, umuntu umenyereye gutegura isiganwa nka Tour de France araza akaguha inama z’ibyatuma Tour du Rwanda irushaho gutera imbere.”

Yakomeje agira ati “Ariko ni n’izina rikomeye mu mukino w’amagare ku buryo mpamya neza ko kwakira izina nk’iryo bizazamura abakurikira isiganwa, ariko bikaba n’uburyo bwo gutangira kugirana umubano na Tour de France ku buryo dushoboye kugirana imikoranire, bishobora kuzamura urwego rwa Tour du Rwanda.”

Mu bandi bitezwe i Kigali harimo Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, kuri ubu akaba abarizwa muri Israel Start-Up Nation izitabira Tour du Rwanda mu mwaka utaha.

Hari kandi Umunya-Slovakia Peter Sagan uheruka gusinyira Total Direct Energies na yo izakina Tour du Rwanda 2022. Amaze gutwara uduce 12 muri Tour de France.

Agaruka kuri aba bombi, Murenzi yavuze ko ibiganiro bikomeje ku buryo bigenze neza, hari igihe bakwitabira Tour du Rwanda ya 2022.

Ati “Peter Sagan icyizere ntabwo ari cyinshi kubera ko ibiganiro byarabaye ariko ntabwo biragera ku rwego rushimishije, cyane ko ni bwo akigera muri iyi kipe ye nshya ya Total Energies. Ni ikipe tumenyeranye, tubanye neza, ibiganiro birakomeza. Ikindi nababwira ni uko Peter Sagan ni umwe mu bashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira Shampiyona y’Isi mu 2025. Dufite icyizere ko mu biganiro dushobora kugirana ashobora kuba umushyitsi nubwo ataba aje gukina. Bitabaye umwaka utaha byazaba n’undi mwaka ukurikiye.”

“Kuri Chris Froome, ibiganiro biragenda neza, n’uyu mwaka washize ibiganiro byari bimeze neza, yashoboraga kuzana n’ikipe ye ariko hazamo ingorane. Ubu ibiganiro biragenda ku buryo dushobora gusoza ukwa 12 inkuru nziza tuyifite kuko izina nk’iryo mu mukino w’amagare rije gukinira mu Rwanda ni andi mateka umukino waba wanditse ku rwego rw’Isi.”

Ku nshuro ya mbere,nta gihindutse Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 19 kuko akenshi yabaga 17 cyangwa ari munsi yayo.

Muri aya makipe azakina umwaka utaha, hazaba harimo atanu y’ibihugu, umunani akina amarushanwa yo ku migabane n’andi atandatu yo ku rwego rw’Isi ndetse ni ku nshuro ya mbere hitabiriye amakipe ya ‘World Tour’ angana gutyo.

Ikipe y’Igihugu ya Grande Bretagne, SKS Sauerland yo mu Budage, Team Coop yo muri Norvège na Team Burgos BH yo muri Espagne zizitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Nk’uko byagenze mu mwaka ushize,abakinnyi bazajya bamara gusiganwa bajye kurara i Kigali,mu rwego rwo kubarinda Covid-19.

Peter Sagan amaze gutwara uduce 12 muri Tour de France ndetse anegukana imipira y’icyatsi inshuro 6 mu gihe Chris Froome yatwaye Tour de France inshuro 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa