skol
Kigali

Petr Cech yahishuye impamvu Romelu Lukaku yananiwe kwitwara neza muri Chelsea imugura bwa mbere

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 September 2021

Uwahoze ari umunyezamu wa Chelsea,Petr Cech,yavuze ko rutahizamu Romelu Lukaku uhagaze neza muri iyi minsi, yananiwe kwitwara neza muri iyi kipe ubwo yayizagamo bwa mbere bitewe n’ubunararibonye buke ndetse no kuba yari ahanganye n’abakinnyi bakomeye ku isi ku mwanya we.


Lukaku yavuye muri Chelsea yerekeza muri Everton ku myaka 21 muri 2014 ahita atangira kwereka isi yose ko ari umukinnyi ukomeye kugeza ubwo amakipe nka Manchester United amuguze akayabo yitwara neza kuri ubu yagarutse muri Chelsea kuri miliyoni 98 z’amapawundi.

Lukaku wakinnye muri Chelsea kuva 2011 kugeza 2014,yaraye atsinze ibitego 2 muri 3-0 Chelsea yatsinze Aston Villa ndetse anatsindira ibitego 2 bya mbere ku kibuga cya Stamford Bridge kuko mu mikino 15 yahakiniye mbere atashoboye kuhabonera igitego.

Nyuma yo kwitwara neza,Petr Cech,umunyabigwi wa Chelsea yavuze impamvu uyu Mubiligi w’imyaka 28 yagowe no kwitwara neza muri Chelsea akiyigeramo ku myaka 18.

Yagize ati “Iyo utangiye gukina muri shampiyona nkuru nk’iy’Ububiligi ku myaka 16 ukanatsinda ibitego, biba bigaragaza ko ari umukinnyi ufite impano n’imbaraga.

Ubwo yazaga muri Chelsea,yagize ibyago kuko yahasanze Didier Drogba wari mu bihe byiza cyane ndetse afite imbaraga.Icyo gihe Didier Drogba yatsindaga ibitego kandi tuzi kumukoresha.

Romalu akigera muri Chelsea ntabwo yari afite ubuhanga nk’ubwo afite ubu kuko muri Anderlecht yibandaga cyane mu kwiruka.Yafataga umupira agahigika buri wese kubera umuvuduko,imbaraga no kumenya gutsinda.Kuri ubu muri Chelsea,dukoresha nimero 9 mu kuyobora umukino kandi aha biragoye kurusha mu Bubiligi.

Aracyakeneye igihe cyo kumenyera,umwuga we wamaze kujya mu nzira nziza kuko aho yaciye hose yitwaye neza.Mu myaka ishize yazamuye urwego kandi urabibona iyo muvugana ko aba ashaka kurushaho gutera imbere.

Uyu munyezamu yavuze ko Romelu Lukaku yiteguye kuba umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Chelsea ishaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka ku bibi n’ibyiza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0

FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y’icyiciro cya...

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya...
23 October 2021 0

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane...

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine...
23 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye...
23 October 2021 0

Ole Gunnar Solskjaer yavuze amagambo yuzuyemo gutinya cyane...

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko ikipe ye yaManchester United itari...
22 October 2021 0

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya mbere igaruye abafana kuri stade kuri...

Nyuma y’amezi menshi nta bafana bagera ku masitade kubera icyorezo cya...
22 October 2021 0