Pique yasubije Shakira ashyira hanze ifoto yishimanye n’umukunzi we mushya
Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

Uwahoze ari myugariro wa FC Barcelona,Gerard Pique yerekanye ko yamaze kurenga umubano we na Shakira,agaragaza umukobwa mushya bari mu rukundo.
Pique yerekanye inkumi arusha imyaka 12 nk’umukunzi we mushya, nyuma yo gutandukana na Shakira bari bamaranye imyaka 12.
Gerard Pique abinyujije kuri Instagram,yeretse abamukurikira ko ari mu rukundo na Clara Chia Marti w’imyaka 23 mu gihe Piqué afite 35.
Icyemezo cyo gushyira urukundo rwabo ku karubanda kije nyuma y’aho Shakira akoreye indirimbo (...)
Uwahoze ari myugariro wa FC Barcelona,Gerard Pique yerekanye ko yamaze kurenga umubano we na Shakira,agaragaza umukobwa mushya bari mu rukundo.
Pique yerekanye inkumi arusha imyaka 12 nk’umukunzi we mushya, nyuma yo gutandukana na Shakira bari bamaranye imyaka 12.
Gerard Pique abinyujije kuri Instagram,yeretse abamukurikira ko ari mu rukundo na Clara Chia Marti w’imyaka 23 mu gihe Piqué afite 35.
Icyemezo cyo gushyira urukundo rwabo ku karubanda kije nyuma y’aho Shakira akoreye indirimbo yibasira Pique n’uyu mukunzi we mushya igaca uduhigo.
Uyu wahoze ari umukinnyi yerekanye ko yishimanye n’uyu mukobwa ku ifoto yashyize kuri Instagram aho akurikirwa na miliyoni zisaga 21.
Pique yatandukanye na Shakira bapfuye ko uyu mugabo yamucaga inyuma kandi bafitanye abana babiri b’abahungu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *