skol
fortebet

Police FC igiye kwibikaho abakinnyi 3 bafite izina rikomeye mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC izatozwa n’umutoza,Mashami Vincent,yamaze kongerera amasezerano abakinnyi babiri barimo Eric Rutanga na Sibomana Patrick ndetse igiye gusinyisha abakinnyi 3 bashya bakomeye.
Amakuru aravuga ko yamaze kugura myugariro Rurangwa Mossi wakiniraga AS Kigali ikaba iri mu biganiro bya nyuma na Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi,umunyezamu Emery Mvuyekure na rutahizamu Tuyisenge Jacques.
Mugiraneza uheruka gutandukana na KMC yo muri Tanzania,ubu ari mu Rwanda aho ari mu (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC izatozwa n’umutoza,Mashami Vincent,yamaze kongerera amasezerano abakinnyi babiri barimo Eric Rutanga na Sibomana Patrick ndetse igiye gusinyisha abakinnyi 3 bashya bakomeye.

Amakuru aravuga ko yamaze kugura myugariro Rurangwa Mossi wakiniraga AS Kigali ikaba iri mu biganiro bya nyuma na Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi,umunyezamu Emery Mvuyekure na rutahizamu Tuyisenge Jacques.

Mugiraneza uheruka gutandukana na KMC yo muri Tanzania,ubu ari mu Rwanda aho ari mu biganiro bya nyuma na Police FC aho muri iki cyumweru araza kuyisinyira.

Ibi ni nako bimeze kuri Tuyisenge Jacques nawe watandukanye na APR FC ubu akaba asri hafi gusubira muri Police FC yagiriyemo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Gor Mahia.

Mvuyekure Emery amaze igihe nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Tusker FC yo muri Kenya yanahesheje igikombe cya shampiyona.

Police FC yitwaye nabi cyane muri shampiyona ishize kuko yarangije Ku mwanya wa 7 kandi yari yaguze abakinnyi bakomeye barimo Muhadjiri Hakizimana.

Police FC kandi yahinduye ubuyobozi bwayo aho byitezwe ko bugiye kugira icyo bukora ikipe igasubira mu bihe byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa