skol

Police FC yagiye mu mwiherero i Rubavu

Yanditswe: Monday 21, Jul 2025

featured-image

Ikipe ya Police FC yerekeje i Rubavu mu mwiherero w’icyumweru, aho izanakinira imikino ibiri ya gicuti.

Abagiye ni abakinnyi 26, abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.

Biteganyijwe ko mu minsi iyi kipe izamara muri aka karere izakina imikino ibiri ya gicuti na Marine FC ndetse na Rutsiro FC.

Iyi kipe y’umutoza mushya, Ben Moussa igiye muri uyu mwiherero mu gihe ifite abakinnyi bashya barimo Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga na Kwitonda Alain Bacca, bavuye muri APR FC.

Yaguze kandi Nsengiyumva Samuel wavuye muri Gorilla FC, Gakwaya Leonard wa Bugesera FC na Iradukunda Moria wavuye muri Mukura, inazamura Niyigena Abdoul wakinaga muri Interforce.

Iyi kipe kandi yongereye amasezerano Kapiteni Nsabimana Eric, Mugisha Didier, Ndizeye Samuel n’umunyezamu Rukundo Onesime.

Police FC yagiye gukomereza imyitozo i Rubavu

Kwitonda Alain Bacca ni umwe mu bakinnyi bashya ba Police FC

Umutoza Ben Moussa yitezweho byinshi muri Police FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa