skol
fortebet

Police FC yahagaritse umutoza Haringingo n’abamwungirije kubera umusaruro muke

Yanditswe: Tuesday 15, Jun 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yafashe umwanzuro wo guhagarika mu kazi Haringingo Francis Christian wari umutoza mukuru, Claude Rwaka wari umwungirije na Jean Paul Niyintunze "Rambura" wari ushinzwe ingufu z’abakinnyi. Aba bose barazira umusaruro mubi cyane ikipe iri kugaragaza muri uyu mwaka w’imikino.

Sponsored Ad

Nyuma yo kutishimira umusaruro wa Francis Haringingo,by’umwihariko gutsindwa mu buryo bugayitse na APR FC ibitego 3-0,Police FC yahisemo guhagarika uyu mutoza yari imaranye umwaka n’igice.

Haringingo yahagaritswe iminsi hanyuma ihagarika amasezerano y’umutoza wungirije Rwaka J.Claude n’uwongera imbaraga abakinnyi Niyitunga J.Paul.

Police FC imaze gukina imikino 4 mu guhatanira igikombe aho yatsinzwe na Bugesera FC 2-1,itsinda Marines FC ibitego 2-1,inganya na Rayon Sports igitego 1-1.Iheruka gutsindwa ibitego 3-0 na APR FC byose byinjiye mu gice cya kabiri irushwa cyane.

Police FC yabwiye B&B FM ko umukino wa Rutsiro FC uzatozwa n’umutoza wa Interforce nayo yayo, witwa Nkotanyi Ildephonse na Ramadhan Nkunzingoma usanzwe atoza abanyezamu.Uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo.

Umunyamabanga mukuru wa Police FC CIP Obed Bikorimana aganira na B&B FM UMWEZI, yagize ati "Twongeyemo Ildephonse Nkotanyi afatanye na Ramadhan mu mikino 3 dusigaranye.”

Haringingo Francis yageze muri Police FC avuye muri Mukura VS muri 2019.

Uretse gutsindwa cyane muri iyi mikino y’amakipe 8 ashaka igikombe,no mu matsinda yo gushaka kwinjira mu makipe 8 ahataniye igikombe,Haringingo yatsinzwe inshuro 2 na AS Kigali bari bahuriye mu itsinda arushwa cyane.

Haringingo ntiyahiriwe n’umwaka wa mbere mu Rwanda ubwo yatozwaga na Mukura VS, kuko yasoje shampiyona ari ku mwanya wa 13 ariko asoza umwaka w’imikino neza, yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2018 atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Ibi byahesheje Mukura itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2018/19, iviramo mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa