skol
fortebet

Police FC yareze umusifuzi Uwikunda kuyiba no gutera ubwoba abakinnyi bayo

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Police FC bwasabye FERWAFA ko umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel akurikiranwa kubera ko yateye ubwoba abakinnyi bayo,yanga gutanga penaliti ndetse anagira uruhare mu gitego cyahaye Rayon Sports intsinzi.

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC irarega uyu musifuzi wabasifuriye mu mukino wabahuje na Rayon Sports i Nyamirambo ku Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare, ku Munsi wa 20 wa Shampiyona.

Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1 aho igitego cyakoze ikinyuranyo cyabonetse ku munota wa 89 cyinjijwe na Rudasingwa Prince.

Mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, Police FC yagaragaje ko umukinnyi wayo "Ngabonziza Pacifique yakorewe ikosa aho kurisifura [Uwikunda] agatanga ’avantage’ [kurekera umupira ikipe iwufite] kuri Rayon, iyo ’avantage’ ikaba yaravuyemo igitego."

"Kuba Police FC yarimwe penaliti kandi umukinnyi wayo Chukuma Odili yarategewe cyangwa yarakorewe ikosa mu mwanya aho bakwiriye gutanga penaliti."

"Kuba umukinnyi wa Police FC, Ndahiro Derrick yarahawe ikarita itukura umukino urangiye kandi nta kosa akoze, cyane ko atanegereye abasifuzi."

Iyi kipe yakomeje igira iti "Umusifuzi yashyize iterabwoba ku bakinnyi ba Police FC mbere y’umukino kandi bitari ngombwa. Yababwiye mbere yo gutangira umukino ko icyo bakora cyose abaha amakarita kandi yakagombye gutegereza bagakora ayo makosa, akabona kubahana."

Yongeyeho ko ishingiye ku byo yagaragagaje, isaba ko hakorwa igenzura, byagaragara ko ibyavuzwe byabaye, Umusifuzi Uwikunda agahanwa ndetse yasabye ko "ikarita yahawe Ndahiro Derrick yakurwaho kuko nta shingiro ifite."

Police FC imaze iminsi iri ku gitutu cy’intsinzi dore ko ifite inota rimwe gusa mu mikino itanu iheruka muri Shampiyona, ndetse yageze ku mwanya wa gatanu n’amanota 32, irushwa 13 na APR FC ya mbere mu gihe ikinyuranyo cyari amanota abiri gusa muri Mutarama.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa