
Ikipe ya Police FC yatangaje ko itazakomezanya n’umutoza Mashimi Vincent n’abungiriza be mu mwaka utaha w’imikino 2025/26, ibashimira iterambere bazanye muri iyi kipe.
Ni amakuru yashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kamena 2025.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo Police FC yagize iti: “Turashimira byimazeyo Umutoza Mashami hamwe n’itsinda rye ryose rya tekinike, Justin Bisengimana, Nywandwi Idrissa, na Tumaine Emmanuel ku buyobozi bwabo n’akazi gakomeye bakoze ku nyungu z’ikipe.
Imbaraga mwashyizemo zazanye iterambere n’intsinzi mu rugendo rwacu. Turabashimira by’umwihariko.”
Mashami Vincent yagizwe umutoza Mukuru wa Police FC muri Nyakanga 2022.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25, Police FC yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 45.
Mu myaka itatu Mashami yari amaze muri Police FC yayihesheje igikombe cy’Amahoro cya 2024, yaherukaga mu 2015 n’Igikombe cy’Intwari cyo mu 2024.
Uretse gutoza Police FC, Mashami kandi yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, APR FC ndetse na Bugesera FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *