Premier League yinangiye ku busabe bwo kugabanya amakipe ayikina
Yanditswe: Wednesday 06, Aug 2025
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, ntizagabanya amakipe ayikina ngo ave kuri 20 abe 18 nubwo ikomeje kubisabwa na FIFA kubera imikino myinshi.
Iyi shampiyona izatangira ku wa 15 Kanama, bamwe mu bakinnyi bayikinamo bamare amezi 11 bakina kugeza ubwo hazaba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku wa 19 Nyakanga 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Premier League izatangira nyuma y’ibyumweru bitatu gusa Chelsea itsinze Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, ndetse hazaba hashize ibyumweru bibiri harangiye amarushanwa ategura umwaka w’imikino mushya azwi nka “Summer Series”.
Mu mwaka ushize, Rodri ukinira Manchester City yavuze ko abakinnyi bari hafi kwigaragambya kubera ubwiyongere bw’imikino.
Ni mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, guhera mu mwaka w’imikino wa 2023/24, yagabanyijwe ikava ku makipe 20 akaba 18.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuyobozi Mukuru wa Premier League, Richard Masters, yagize ati “Sintekereza ko tugomba guhatirwa gufata icyo cyemezo. Nanjye nishimira ko amarushanwa amakipe yacu akina yiyongera ariko hatabayeho igihombo ku mupira wacu wo mu rugo.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi babigize Umwuga (FIFPRO), bimaze iminsi bihanganye kubera ko abakinnyi bari kunanizwa muri iyi minsi.
Masters yafashe uruhande rwa FIFPRO avuga ko FIFA itagishije inama mu buryo bukwiye ku cyemezo cyo kongera amakipe akina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe akaba 32, cyangwa ku Gikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi ya 2026 aho kizitabirwa n’ibihugu 48 ku nshuro ya mbere.
Kuva mu 1994, Premier League iba igizwe n’imikino 380 ikinwa n’amakipe 20. Mbere y’aho amakipe yari 22.
FIFA yasabye ko amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza aba 18 aho kuba 20
Umuyobozi Mukuru wa Premier League, Richard Masters, yavuze ko umupira w’u Bwongereza utahombera mu kongera andi marushanwa


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *