skol
fortebet

PSG yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije Sergio Ramos

Yanditswe: Thursday 08, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 myugariro Sergio Ramos wari umaze imyaka 16 akinira ikipe ya Real Madrid aho yanayibereye kapiteni.
Uyu munya Espagne w’umuhanga cyane mu Bwugarizi ndetse no mu gutsinda ibitego bikenewe,yerekeje I Paris nyuma yo kurangiza amasezerano muri Real Madrid ikipe ikamutenguha ntimwongerereye ayandi.
Akimara gusinya Ramos yagize ati “Nishimiye gusinyira Paris Saint-Germain.Ni impinduka ikomeye mu buzima (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 myugariro Sergio Ramos wari umaze imyaka 16 akinira ikipe ya Real Madrid aho yanayibereye kapiteni.

Uyu munya Espagne w’umuhanga cyane mu Bwugarizi ndetse no mu gutsinda ibitego bikenewe,yerekeje I Paris nyuma yo kurangiza amasezerano muri Real Madrid ikipe ikamutenguha ntimwongerereye ayandi.

Akimara gusinya Ramos yagize ati “Nishimiye gusinyira Paris Saint-Germain.Ni impinduka ikomeye mu buzima bwanjye,n’uguhatana gukomeye kandi n’umunsi ntazigera nibagirwa.Nishimiye kuba muri uyu mushinga wo gutsinda,kwinjira mu ikipe ifite abakinnyi beza.

…Ndashaka gukomeza gukura muri PSG nkanafasha iyi kipe kwegukana ibikombe.”

Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaifi,we yagize ati “Sergio n’umukinnyi wuzuye w’umupira w’amaguru.Umwe mu bamyugariro bakomeye mu babayeho.

Yavukanye guhatana,umuyobozi n’umunyamwuga kabuhariwe.Ubunararibonye bwe butangaje n’umwuka wo guhangana bizagirira akamaro ikipe.”

Ramos yatandukanye na Real Madrid nyuma yo kunanirwa kumvikana ku masezerano mashya kuko uyu myugariro yabasabaga imyaka 2 mu gihe yo yamuhaga umwaka umwe.

Nyuma yo kugera muri PSG,Ramos yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ahantu heza ho gukomeza kugirira inzozi,ikipe nziza yo gukomeza gutsinda. Tuzarwana n’ibintu byose kugira ngo dutsinde."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa