skol
fortebet

Rafael York yavuye mu mwiherero w’ Amavubi kubera impamvu zitazwi

Yanditswe: Sunday 14, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Rafael York ukina mu kibuga hagati asatira izamu ntabwo azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakirwamo na Kenya kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ugushyingo 2021, nyuma y’uko yasize bagenzi be i Nairobi agahita asubira muri Suède.
York usanzwe ukinira AFC Eskilstuna, yari mu bakinnyi b’Amavubi berekeje muri Kenya ku wa Gatanu, ariko yamaze gufata indege ajya muri Suède nyamara byari biteganyijwe ko azasubirayo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo.
Hari amakuru avuga ko York yaba (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Rafael York ukina mu kibuga hagati asatira izamu ntabwo azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakirwamo na Kenya kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ugushyingo 2021, nyuma y’uko yasize bagenzi be i Nairobi agahita asubira muri Suède.

York usanzwe ukinira AFC Eskilstuna, yari mu bakinnyi b’Amavubi berekeje muri Kenya ku wa Gatanu, ariko yamaze gufata indege ajya muri Suède nyamara byari biteganyijwe ko azasubirayo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo.

Hari amakuru avuga ko York yaba yarashwanye na bagenzi be kubera kwima Sugira Ernest nimero 16 uyu rutahizamu asanzwe yambara mu Ikipe y’Igihugu.

Bivugwa ko kandi ngo yaba yarabajije abatoza niba nta bandi ba rutahizamu Ikipe y’Igihugu ifite, bikaba byarakiriwe nabi.

Gusa, umwe mu bakinnyi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyo byose bivugwa nta shingiro bifite kuko “nta mukinnyi wigize abwira nabi York”, ahubwo babonye agenda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ndetse batazi impamvu.

Umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabwiye IGIHE ko “Rafael York yamaze kugera muri Suède” ariko batazi impamvu yamuteye kugenda.

Rafael York yahamagawe bwa mbere mu Amavubi muri Kamena ubwo hitegurwaga imikino ibiri ya gicuti Ikipe y’Igihugu yahuyemo na Centrafrique.

Gusa, icyo gihe ntiyitabiriye ubutumire ndetse ubwo yageraga mu Ikipe y’Igihugu muri Kanama, yasibye imikino ya Mali na Kenya kubera ko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda.

Byamusabye gutegereza umukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E ubwo u Rwanda rwari rwakiriye Uganda mu Ukwakira, akina igice cya mbere gusa nka rutahizamu anyura ibumoso.

Icyo gihe, umutoza Mashami yanenzwe ku buryo yasimbuje uyu mukinnyi byagaragaraga ko ari mu bari gukina neza ndetse hari amakuru yavugaga ko Rafael York atishimiye icyo cyemezo n’uburyo yakinishijwe ku mwanya adasanzwe akinaho.

Ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Mali ibitego 3-0 ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Rafael York yabanje mu kibuga asimburwa na Nishimwe Blaise ku munota wa 65.

York yiyongereye kuri Haruna Niyonzima wagize impamvu z’umuryango, Bizimana Djihad ufite ikarita itukura, Imanishimwe Emmanuel wavunitse na Nsengiyumva Isaac urwaye COVID-19 nk’abakinnyi Amavubi azaba adafite ku mukino wa Kenya.

Uyu mukino w’umunsi wa nyuma (wa gatandatu) wo mu Itsinda E nta byinshi uvuze ku Rwanda rwa nyuma n’inota rimwe mu gihe Kenya ifite amanota atatu ku mwanya wa gatatu.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa