skol
fortebet

Raheem Sterling yiyemeje kurihira abirabura benshi kaminuza

Yanditswe: Monday 27, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Raheem Sterling ukinira Chelsea yiyemeje kurihira amashuri ya kaminuza abirabura benshi bakomoka muri Afurika no mu birwa bya Karayibe kugira ngo abazungu badakomeza kwiganza cyane.

Sponsored Ad

Uyu n’umwaka wa kabiri uyu mukinnyi agiye kurihira abirabura benshi mu muryango we n’ubundi yiyitiriye.

Iki gikorwa cye cyaje nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko guhera mu 2021-22 abirabura bari munsi ya gatanu ku ijana by’abanyeshuri aribo batangiye gushaka impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza muri kaminuza ya Russell Group,mu bwongereza.

Uyu mukinnyi wa Chelsea n’Ubwongereza, ufite imyaka 29, azishyurira abirabura 14 bazatoranywa mu biyandikishije basaba buruse yo kwiga kaminuza kandi nta mpungenge z’amafaranga bazahura nazo.

Raheem yatangarije ikinyamakuru The Sun ati: “Bisaba gusa kureba amakuru kugira ngo umenye ko abanyeshuri bake cyane b’abahanga ariko bakomoka mu miryango ikennye aribo bashoboye kwiyandikisha ngo bige kaminuza.

Gushidikanya bituruka ku guhangayikishwa n’uko ubukungu bwifashe nabi atari ku banyeshuri gusa no ku miryango yabo.

Nifuzaga ko Umuryango wanjye ukuraho zimwe muri izo mpungenge kandi ngafasha abakiri bato kwibanda cyane ku gukoresha impano rufite, haba muri kaminuza cyangwa ahandi.”

Abanyeshuri benshi baziga muri King’s College London na University of Manchester.

Abazarihirwa n’abazaba bamaze kwemera kwiga muri imwe muri izo kaminuza.

Uyu mukinnyi azishyurira aba banyeshuri amafaranga y’ishuri,aho kuba n’ibyo bakeneye byose kugira ngo bige neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa